skol

Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi ari gukorwaho iperereza

Yanditswe: Wednesday 03, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Perezida wa Diaspora Nyarwanda witwa Daniel Murenzi uvugwaho gukoresha nabi umutungo wa Diaspora ubarirwa muri miliyari 2 z’Amanyarwanda.

Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB Dr Thierr Murangira avuga ko Murenzi yitabye uru rwego mu bihe bitandukanye agahatwa ibibazo.

Yasobanuye ko yahamagajwe nyuma y’aho aba Banyarwanda baba hanze y’igihugu bamuhaye amafaranga bamushinje gukoresha nabi ayo amafaranga.

Avugana na Taarifa dukesha iyi nkuru Dr Murangira yagize ati: “RIB yakiriye ikirego cy’abanyamuryango ba Diaspora, barega uwitwa Murenzi Daniel bavuga ko yakoresheje umutungo wabo nabi mu mushinga wo kwiyubakira amacumbi i Nyamirambo.”

Dr Murangira yongeyeho ko ikirego cyabo bacyakiriye, bamwe barabazwa ndetse na Murenzi arabazwa.

Nyuma yo kumva impande zose, RIB yasabye ko hashyirwaho Komite y’ubugenzuzi( Audit) yigenga kugira ngo icukumbure uko ikibazo giteye nyuma izatangaze ibyavuyemo.

Abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze bari baherutse gutangariza iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Murenzi ukorera East African Community, uyobora Ishami ry’Ikoranabuhanga, akaba ari Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi, yabatekeye umutwe bamuha amafaranga agera kuri Miliyari ebyiri ntiyayakoresha ibyo bemeranyijeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa