skol
fortebet

Producer Knoxbeat warugaragiwe na Rocky Kirabiranya nka ’Parrain’ we yakoze ubukwe bw’agatangaza na Akamikazi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 05, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Hari hashize amezi abiri Producer Knoxbeat asabye umukunzi we Akamikazi Bernice,ko bazabana akaramata, kuri ubu yarushinganye n’uyu mukunzi we.

Sponsored Ad

Knox Beat witwa Joseph Habimana yarushinze nyuma y’aho tariki 25 Werurwe 2021 yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Akamikazi Bernice, mu muhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo yari agaragiwe na Rocky Kimomo nka Parrain nk’uko byanagenze ubwo yajyaga gusezerana mu murenge.

Knoxbeat yasezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, tariki 25 Werurwe 2021.

Uyu musore usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo yari agaragiwe na Rocky Kimomo nka Parrain (uhagarariye umubyeyi wa Knoxbeat). Mu buryo butunguranye, Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime yagaragaye inyuma y’umugeni yambaye ingofero ibintu byatangaje benshi

Knoxbeat akoze ubukwe na Akamikazi Bernice nyuma yo kwemererwa n’umukunzi we ko bazabana akaramata muri Mutarama 2021 ubwo yamwambikaga impeta.

Knoxbeat akaba asezeranye kubana akaramata na Akamikazi Bernice nyuma y’uko hari umukobwa bari bamaranye imyaka itari mike bakundana,ndetse bakaba baranabyaranye umwana.

Knoxbeat, ni umwe mu ba Producer bafite izina mu muziki w’u Rwanda. Yakoze nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye by’umwihariko izisohoka muri Monster Record ya Dj Zizou.

Uyu musore yakoze indirimbo zirimo ‘Kadance’ ya Yvan Muzik na Uncle Austin, ‘Ngirente’ ya Amalon, ‘Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza, ‘Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, ‘Nyibutsa’ ya Adrien Misigaro na Miss Dusa n’izindi.

Yakoze kandi ku ndirimbo nyinshi King James amaze iminsi asohora, iza Dj Zizou n’abandi bahanzi banyuranye.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa