skol

Queen Cha yatangaje impamvu ituma aririmba indirimbo z’agahinda

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Queen Cha yavuze ko akenshi indirimbo z’urukundo hatabamo ibyiza gusa ngo niyo mpamvu agerageza kuvanga vanga akaririmba ku mpande zombi ariko yibanda ku ndirimbo z’inkundo.

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha ku izina ry’ubuhanzi ni umwe mu bakobwa kuri ubu bigaruriye imitima ya benshi bitewe n’indirimbo z’urukundo ashyira hanze ugasanga zimwe murizo zubaka imitima ya bamwe bakomerekejekwe narwo, gusa abandi bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bibaza impamvu uyu mukobwa akunda kuririmba indirimbo yibanda k ndirimbo ziganisha ku gahinda gusa.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Tv1 yakomoje ku mpamvu imutera kuririmba indirimbo z’agahinda aho yasubije ko adakwiriye kureba ku ruhande rumwe rw’urukundo aho ngo aba akwiriye kureba ku impande ebyiri kuko mu rukundo habamo ibyiza n’ibibi.

Yagize ati “Nabwo ndirimbo iziteye agahinda ahubwo mba ngombwa guhanga ku mpande ebyiri kuko mu rukundo habamo ibyiza n’ibibi.”

Yakomeje avuga ko mu ndirimbo aririmba ko ari bimwe mu biba mu buzima bw’abantu bakundana ndetse ko ataririmba ubuzima bwe bwite gusa ko nanone bamwe mu bantu b’inshuti ze abavanaho ibitekerezo byo kuba yakora izo ndirimbo ahanini ziganisha ku rukundo ndetse akagerageza kuririmba ajyanisha n’amarangamutima y’ibyo aririmba.

Queen Cha n’umwe mu bahanzikazi nyarwanda kuri ubu ufatwa nk’umwe mu bakobwa bahagaze neza muri muzika aho magingo aya yigaruriye imitima ya benshi kubera uburanga bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa