skol
fortebet

Reba amafoto agaragaza uburanga bw’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Tom Close

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mashusho y’indirimbo nshya ya To Close hagaragayemo umukobwa uzwi ku izina rya Lorraine Marriott wahagarariye igihugu cya Tanzania mu marushanwa ya Miss Universe 2015.

Sponsored Ad

Mu minsi micye ishize nibwo Tom Close yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ’Niwowe Ndeba’ aho iyi ndirimbo Tom Close yayitanze nk’impano ikomeye ku bantu bose bakunda umuziki we.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 5 Ukuboza 2018, nibwo yashyize hanze amashusho yiyi ndirimbo igaragaramo umukobwa wo muri Tanzania uzwi nka Lorraine Marriott wahagarariye igihugu cye mu marushanwa ya Miss Universe yabaye mu mwaka wa 2015 ndetse kuri ubu akaba ari umunyamidelikazi ukomeye muriki gihugu.

Tom Close yabajijwe impamvu atongeye gukorana na Hanscan basanzwe bakorana yasubije ko yashakaga gusogongera ku cyanga cy’uyu musore uri guca ibintu hirya no hino aho yakoze indirimbo zirimo Katika [Nevy Kenzo] ,Kwangwaru[Harmonize ft Diamond ]ndetse n’izindi.

Ati” Nakoreye muri studio ya Diamond, nagerageje guhindura kuko nari maze igihe nkorana na Hanscana. Nagerageje gukorana na Kenny kuko nawe ni umuhanga mu gihugu cye bemera cyane ndetse uri kuzamuka neza muri aka karere.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yo gukorana n’abatunganya amashusho batandukanye bo mu Rwanda naravuze nti reka ngerageze n’abo hanze, n’ubwo nyine mfite indi mishinga izaza irenze imbibi za Tanzania.”

Mu mvugo isobanutse yavuze ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze ariyo mpamvu aba agomba kureba uko isoko ry’umuziki rihagaze ndetse akamenya n’abarikoreraho uko bakora bityo bikamufasha kwagura ibikorwa bye no hakurya y’imbibi z’u Rwanda.

Tom Close yasoje avuga iyi ndirimbo yakozwe na Mel-Ody uzwi nka Knox ndetse ko kuri ubu ari mu bikorwa bitandukaye byibanda ku muziki ndetse ko nyuma yuko abantu baryohewe n’indirimbo zirimo Naba umuyonga ,My Love ,yizeye neza ko niyi yise Niwowe ndeba izabashimisha aboneraho kubabwira ko izaba ikubiye kuri album ye ya karindwi azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Twakwibutsa ko uyu mukobwa wagaragaye muriyi ndirimbo ya Tom Close yitwa Lorraine Marriott ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse yanitabiriye irushanwa rya Miss Universe ahagarariye iki gihugu aza muri 15 ba mbere.
REBA AMAFOTO:






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa