skol
fortebet

Reba amakosa 7 ashobora guteza ibibazo abagabo bakora imibonano bakoresha agakingirizo

Yanditswe: Wednesday 10, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Abahanga basobanura ko gukoresha agakingirizo ari ingenzi mu gihe umuntu yirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateguwe, gusa hari ubwo kugakoresha nabi bishobora gutuma umumaro wako utagerwaho uko bikwiye.

Sponsored Ad

Ibyo bijyana no kuba hari abenshi mu bagabo batazi uko agakingirizo gakoreshwa, aho bihutira kukambara ubundi bakihutira kujya mu gikorwa, batitaye ku ngaruka zikomeye zishobora kubageraho.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho amakosa ashobora guteza ibibazo abagabo bakora bakoresha agakingirizo.

1.Kurangiza igikorwa batakikambaye

Kutarangiza igikorwa cyo gutera akabariro bambaye agakingirizo, ni rimwe mu makosa abagabo benshi bakora batitaye ku kuba bishobora kubateza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’uko urubuga Scooper News rubitangaza. Bamwe mu bagabo bahitamo gukuramo agakingirizo ku bushake, mu gihe hari abo kavamo batabizi

2.Gukoresha agakingirizo katarimo

Amavuta Mu busanzwe inganda zikora udukingirizo zidukorana amavuta yo kuturinda kwangirika, gusa hari ubwo ayo mavuta ashobora kuvamo cyangwa akagabanyuka kubera Impamvu zitandukanye. Hari ubwo abagabo bacikwa bagakoresha udukingirizo tutarimo amavuta ahagije, nyamara bishobora guteza ibyago by’uko agakingirizo gashobora gucika.

3.Gukoresha agakingirizo karangije manda

Inganda zikora udukingirizo zigena igihe tugomba kumara, ku buryo dushobora guteza ibyago mu gihe twaba dukoreshejwe nyuma y’icyo gihe. Kutareba igihe agakingirizo kakorewe n’igihe kazarangiriza manda biri mu makosa abenshi mu bagabo bakora nyamara batazi ko bishobora guteza ibyago, bijyanye n’uko uko agakingirizo gata manda kagenda gatakaza ubudahangarwa bwako.

4. Kwambara agakingirizo mbere y’uko igitsina kigira umurego

Bijyanye n’ipfa ryo gukora imibonano mpuzabitsina, hari abagabo bihutira kwambara agakingirizo ibitsina byabo bitaragira umurego, ibyo bikaba bishobora gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza. Ni byiza ko umugabo yambara agakingirizo ari uko abona neza ko igitsina ke gite umurego uhagije.

5. Kudasigira agakingirizo umwanya

Kudasiga umwanya muto ku mutwe w’agakingirizo ni irindi kosa abagabo bakora bambara agakingirizo, birengagije ko gashobora kujyamo umwuka kakaba katurika. Abagabo bagirwa inama y’uko mu gihe bambara agakingirizo babanza gufata ku mutwe wako, hirindwa ko gashobora kujyamo umwuka kakaba katurikira mu gikorwa.

6. Kutamenya ingano y’agakingirizo

Kutamenya ingano ikwiye y’agakingirizo ko kwambara ni ikosa risanzwe abagabo benshi bakora. Hari ubwo agakingirizo gashobora kuba gato cyangwa kanini bitewe n’uko igitsina cy’ugakoresha kingana, bikaba byateza ibibazo.

7. Gukoresha tubiri icya rimwe

Gukoresha udukingirizo tubiri icyarimwe ni irindi kosa risanzwe abagabo bakora mugihe bakoresha agakingirizo. Ni ngombwa kumenya ko gukoresha udukingirizo tubiri bidatanga ubwirinzi bubiri, ko ahubwo byongera ibyago by’uko dushobora gucika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa