Ku munsi w’ejo tariki 29 Gicurasi 2017 nibwo hashyinguwe umugore n’abana 2 ba Regis Kamugisha baguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu, ibera mu makoni y’umuhanda wa Shyorongi, ihitana abantu 14 barimo n’umuryango wa Regis.
Umugore we Seraphine Candida Itangishaka w’imyaka 33, abana be Orga Gwiza Kamugisha w’imyaka umunani na Ornella Teta Kamugisha wari ugiye kuzuza imyaka 10 ntibarokotse impanuka y’iyi modoka . Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. (…)
Ku munsi w’ejo tariki 29 Gicurasi 2017 nibwo hashyinguwe umugore n’abana 2 ba Regis Kamugisha baguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu, ibera mu makoni y’umuhanda wa Shyorongi, ihitana abantu 14 barimo n’umuryango wa Regis.
Umugore we Seraphine Candida Itangishaka w’imyaka 33, abana be Orga Gwiza Kamugisha w’imyaka umunani na Ornella Teta Kamugisha wari ugiye kuzuza imyaka 10 ntibarokotse impanuka y’iyi modoka . Bari bavuye i Musanze batashye aho bari batuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Bari bavuye gusura Kamugisha aho akorera i Musanze.
Mbere yo gushyingura umuryango we, Regis Kamugisha yandikiye ibaruwa umugore we amusezeraho ndetse amusezeranya ko bazahura mu gitondo cy’umuzuko(Ijambo rikunda gukoreshwa n’abo mu itorero ry’abadivantisiti w’umunsi wa karindwi ari naho Kamugisha asengera, basobanura igihe abantu bazazukira, bagiye mu ijuru).
Ni ibaruwa yafotowe na bamwe mu nshuti z’uyu muryango. Ni ibaruwa yagiraga iti
" Mugore wanjye nkunda, wambereye inkoramutima, umbera uwo kubahwa, umbera umubyeyi w’ibibondo byanjye none murajyanye kandi muransize! Koko ibikundanye birajyana! Sinzakwibagirwa. Bye TUZAHURA MU GITONDO CY’UMUZUKO."
Amakuru umuryango.rw ikesha umuntu w’inshuti y’umuryango wa Regis avuga ko kuva yakumva inkuru y’urupfu rw’umuryango we ngo yarahungabanye ku buryo bukabije ariko ngo kuri ubu ari kugenda amera neza . Mubari kumuba hafi harimo maman we umubyara ndetse na bamwe mu baririmbyi baririmbana muri Korali.

Ibitekerezo
Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba.
Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba
Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba
Ahhahh!! Birabazaza pe! Gusa lmana ikomeze kwihanganisha uyi mu papa knd imurinde kwiheba
Andika Igitekerezo Hanosinzi sorry bibaho
Niyumviye ubuhamya bwa Kamugisha Regis mukuri Imana irikumwe nawe muhumure! Ntagitungura Ruhanga azi impamvu yabyo Twese Imana itwigishe kubara iminsi yacu tuzibukire icyaha kuko nicyo cyazanye urupfu
It is well with my soul! pole sana Mr Kamugisha
Imana ibacyiremubayo
Manawe tabar umugaraguwawe Mugabo Imana Itangishaka gus kwiyakir biragoye ArikoNyagasani Akwiteho
Manawe tabar umugaraguwawe Mugabo Imana Itangishaka gus kwiyakir biragoye ArikoNyagasani Akwiteho
BIBAHO ARIKO HARIBINTU UBONA KUBYAKIRA BIKAGORANA HUNYUMA UBUZIMA BURAKOMEZA
Yooo.Gushaka Ni Ukw’Imana,niyo Itanga Kdi Niyo Yisubiza,mugabo,ihangane Uhagarare Gitwari.
Mana we!ndababaye pe Regis komera uwiteka azaguhoza
Yooo.Gushaka Ni Ukw’Imana,niyo Itanga Kdi Niyo Yisubiza,mugabo,ihangane Uhagarare Gitwari.
Nukuri Imana ikomeze uyu mugabo imuhe gukomera
Nukuri Imana ikomeze uyu mugabo imuhe gukomera
mbega agahinda atazibagirwa
yoo imana ibahe iruhuko ridashira kd twifatanyije nawe murako kababaro
Andika I girdle real Hano.ndababaye birenze
YESU WE? TABARA ABANA BAWE,KOMEZA UMUGARAGU WAWE REGIS,NUKURI UMWUBAKE KUKO NIWOWE WUBAKA BIGAKOMERA, KDI UMWIHANGANISHE KUKO NIWOWE WENYINE UGIRA UKO UBIGENZA BIKEMERA AMEN