skol
fortebet

Reba Ibaruwa yasohotse isaba abategura irushanwa rya Miss Rwanda kugira Mwiseneza Josiane Miss Rwanda 2019 nta yandi mananiza abayeho kuko ariwe ubukwiye[AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Monday 07, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 5 Mutarama 2019, haraye hamenyekanye abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa ryo gushakisha uzaba Nyampinga w’u Rwanda muri 2019.

Iri rushanwa ryatangiriye mu Ntara y’amajyaruguru risorezwa mu mujyi wa Kigali, kuva ryatangira kugeza ubwo abakobwa 17 basezererwaga hagasigara 20 bagiye gukora umwiherero, umukobwa uri kuvugwa cyane ni uwitwa Mwiseneza Joasiane wambaye numero 30, uyu mukobwa arashyigikiwe cyane.

Mwiseneza yabaye ikimenyabose kuva igihe yitabiraga aya marushanwa akoze urugendo rurerure agenda n’ibirenge, abenshi bamufashe nk’umunyacyaro ariko ibi byatumye akundwa cyane abenshi bavugako bamushyigikiye kubera icyizere yigiriye ubwo yitabiraga iri rushanwa akagera aho ryaberaga ava amaraso ku ino ry’igikumwe kubera gusitara.

Uyu mukobwa akomeje kuvugisha abantu benshi cyane, kuko ubwo bashakishaga abakobwa 20 bagomba gukomeza mu birori byabereye i Gikondo kuri uyu Wa Gatandatu, Josiane Mwiseneza niryo zina ryagarutsweho cyane yageraga imbere kurubyiniro bose induru y’ibyishimo bakayiha umunwa, arashigikiwe cyane kuburyo no kumbugankoranyambaga, ubu amafoto ye niyo ariguhererekanywa cyane hafi ya bose bishimirako uyu mukobwa yakomeje mu cyiciro gikurikira muri Miss Rwanda 2019.

Josiane yabaye Josiane, Mwiseneza yabaye Mwiseneza, mu binyamakuru, kuri status za Watsapp,..........! kuri ubu kumbuga nkoranyambaga nka facebook, whatsapp na instagram hari ubutumwa buriguherekanwa buri wese ubyifuza akiyandikisha asaba ko ntayandi mananiza Mwiseneza Josiane agirwa Miss Rwanda 2019.

Iyi baruwa isabako Mwiseneza agirwa Miss Rwanda ntayandi mananiza yanditswe n’umunyamakuru Ernesto Ugeziwe,yahoze akorera RBA kuri ubu aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ernesto yasabye abategura iri rushanwa aribo Rwanda Inspiration Back Up ko ntayandi mananiza bakomba kwambika ikamba Mwiseneza Josiane kuko ariwe ukunzwe na benshi.

Yagize ati "Turasaba abategura irushanwa guhindura amategeko n’amabwiriza kuko bidasobanutse kandi ntibihe amahirwe 100% uwo abanyarwanda bifuza. Niba Miss ari uwa Abanyarwanda, uwagize ubwiganze bw’amajwi nka “MWISENEZA Josiane” ufite umushinga wo kurwanya indyo mbi n’igwingira ry’abana bo mu cyaro, yakwiye kwambikwa ikamba nta mananiza. Nkuko izindi ngingo zo mu yandi mategeko zahinduwe we ku busabe bw’ Abanyarwanda n’aya mategeko turifuza ko kuri iyi nshuro yahindurwa. Ikamba rikambikwa uwo rubanda nyamwinshi ishaka. Kuba ariwe mukobwa wavuye mu cyaro agahangara iri rushanwa ni ubutwari, kuba atavuga neza izindi ndimi si amakosa ye kuko afite diplome kandi nabamubanjirije bazivugaga neza ntawitwaye neza mu marushanwa mpuzamahanga. Kumuha ikamba byashimangira ko abanyarwanda bifatira ibyemezo kandi ko Miss Rwanda itari iy’ abanyamujyi gusa."

Ubu butumwa Ernesto yacishije kurubuga rwa Change.org bufite umutwe ugira uti "Tell Miss Rwanda Organizers to change their terms and regulations." aho buri muntu wese ubishaka ashobora kwiyandikisha asaba ko ntayandi mananiza uyu mukobwa agomba kugirwa Miss Rwanda 2019 kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bagera kuri 169

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • ndemeranyaneza.nuwanditse iyibaruwacyane.mwiseneza.nibatumushyigikiye.nkabanyarwanda.benshi.ntago.abantu.bagize.akanama nkemurampaka.karurusha.kwitegerezaneza.kandinumushingawe.urimurigahunda.yareta.yacu.miss.nuwabanyarwanda.hakurikizwe.uworubanda.rwahisemo.ataribyo.baszashake.irindizina.ntibazongere kuryita.miss Rwanda..turifuza.mwiseneza.ntanamukorogoyisize.abereye.urwanda.nafurikayacu

    sha rogers nkusubize ntabwo dushyigikiye mwiseneza ko harindi mpamvu usibye abanyarwanda dufitanye isano kabone niyo wajya mwijuru ntibyakwambura ubunyarwanda gusa imana yaturemye muburyo butandukanye naho ingengabitekerezo uvuga wowe yarakumaze ukeneye muganga uwakunshyirira mutobo wamenya ibyo uvuga gushyigikirwa kwa mwiseneza suko abamushyigikiye bafitanye isano ahubwo Imana niyo yaturemye inatugenera ikizatubeshaho

    josiane ni we nshaka

    josiane ni we nshaka

    Nimubi rwose ntanakwiriye noguhagarara imbere ya djuges ikindi wowe ntacyo ushinzwe mubatora miss kuba mucyaro c haruwamubujije kuba mumujyi ikindi nta rurimi azi niyicare rero atuze nkab
    andi bose

    Ubundi burababaje ko umuntu azira kutavuganeza ururimu rutari urwe! uretse no kuba Nyampinga, ashyirwe no mundashyukirwa .

    Miss umwe rukumbi.

    Sha cyakora wa munyamakuruwe ngo Ernesto bazabanze bamenye nimpanvu ituma utakiba hano mu Rwanda,Ingengabitekerezo zarabamaze,ngo "uwo rubanda nyamwishi ishaka niwe uzambwikwa ikamba" nizere neza kuzicyo iri jambo rivuga,noneho ubwo mwebwe rubanda nyamwishi nkuko ubivuze niwe mwiyunvisemo???
    Nukuberiki mwishyizehamwe kuriyi level?nuko abenshi mwe mwamushyigikiye mubona musa nawe cg???nukuri wagirango mufituburyo mukora za propaganda,ntimuzahinduka nagato,mureke tureke ba judges bazakorakazi mutarinze kuzana izo za rubanda nyamwinshi zanyu,turabiziko muribenshi nyine,gusa ibyo sibyo bagenderaho ashobora kumuba cg ntamube ark ibyo ngo rubanda nyamwinshi please stop widusubizinyuma

    Rwose Mwiseneza ikamba ararikwiye.

    Mwiseneza Josiane turasaba ababishinzwe ko yagirwa miss Rwanda.

    Kuba yaraje yakomeretse avuye no mucyaro ntibyatuma aba miss du Rwanda,ndacyeka abategura iri rushwanwa ataribyo bagenderaho bagira umuntu miss

    Kuba yaraje yakomeretse avuye no mucyaro ntibyatuma aba miss du Rwanda,ndacyeka abategura iri rushwanwa ataribyo bagenderaho bagira umuntu miss

    Iyi campagne yanyu ishobora kuzafata ubusa mureke hakurikizwe ibigenderwaho kugirango umuntu atorwe naho ibindi wagirango hari ikibyihishe inyuma kuko iby’ubwenge harimo benshi barimo babufite, igihagararo n’ibindi nabo barahari.Gusa nashimira Josiane kuba yaratinyutse akaza mw’irushanwa. Miss wakunzwe n’abaturage Yes but Miss Rwanda ntibizamworohera

    ahahahhahahahaha, kuri ernesto nyampinga abanyarwanda bashaka ni
     uvuye mucyaro
     wasitaye kwino
     witabiriye irushanwa agenda namaguru
    huuuuuuummmm narumiwe

    Kuba Nyaminga wa 2019 arabikwiye kandi ni iby’Abanyarwanda twifuza.

    kuba nyaminga 2019 arabikwiye

    Ariko icyo nibaza mubona muvuga ko Josiane ava mucyaro akaba ariyo mpamvu mushingiraho ko akwiye ikamba abandi bo bose niko ari abanyamugi? Kandi kuba umunyamugi mwahinduye icyaha rwose ndumva izo mpamvu zanyu atari zo nimureke ahatane bariya bakobwa bose ni abanyarwanda tutaye aho bakomoka

    Ahubwo azahita ataha kubera ibyo muvuga byose

    Gusa nkurikije uko uyu wahoze arumunyamakuru nikigaragara ko mu Rwanda mugifitibibibazo,bamwe bati nubwo adafite isura nziza ati afite ubwenjye nindangagaciro zumunyarwandakazi none uyu nawe ati ntimurebe kwisura ati murebe uwo RUBANDA NYAMWINSHI bashaka
    Hhhhhhhhhh sha mufitibibazo ubu c murashaka kuvugiki koko?

    Azabewe rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa