skol
fortebet

Reba ibintu 10 bitangaje utigeze umenya kuri Meddy harimo no kuba yarigeze gutwika inzu y’iwabo(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu njyana ya R&B na Pop ndetse na Slow,akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika. Meddy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’ n’izindi agenda ashyira hanze ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine,akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , (...)

Sponsored Ad

Ngabo Medard Jobert wihaye akabyiniriro ka Meddy nk’umunyamuziki, yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu njyana ya R&B na Pop ndetse na Slow,akaba akorera umuziki we aho yiga muri Leta ya Texas muri Amerika.

Meddy wamamaye mu ndirimbo nka ‘Igipimo’, ‘Ungirira ubuntu’, ‘Akaramata’ n’izindi agenda ashyira hanze ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine,akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Amashuri y’incuke yayize kuri Ecole Independante i Burundi, naho amashuri abanza ayiga muri Ecole Primaire St. Joseph na Ecole Primaire La Colombiere ari naho yigiye ayisumbuye. Yize mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge (Math Physique).

1.Yakuranye inzozi zo kuzaba umuteramakofe ukomeye

Uyu muhanzi w’indirimbo zikora ku mitima ya benshi cyane cyane abanyantege nke mu gukururwa n’amagambo y’urukundo, mu buto bwe ntiyiyumvagamo cyane kuzaba umunyamuziki ahubwo we yumvaga azaba umuteramakofe ukomeye ndetse ngo yakuze akunda gukubita utwana duto biganaga.

Uku guhorana inyota yo gukomeza kugaragara nk’umunyembaraga utagira ikintu na kimwe atinya byamuteye kujya kwiga iteramakofe ariko nyina arabimubuza nubwo byagoranye kugira ngo abireke.

2.Meddy w’umunyarugomo

Ubwo yigaga mu mashuri abanza, Meddy yari umwana ukubagana cyane ndetse mu rugo bamuhozaga ku nkoni ahanini bamuca ku bukubaganyi no gusagararira abana bagenzi be kuko yahoraga akubita abo arusha intege bityo ababyeyi babo bagahora baza kumureba iwabo.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yiyemeje kujya kwiga iteramakofe kugira ngo hatazagira umwana n’umwe umwigerereza.

Ati “Buriya kintu abantu benshi batazi ni uko mbere yo kuririmba nabanje gukina umukino w’iterana makofe kuri stade i Remera , umutoza yitwaga Gashugi, sinzi niba ariwe ugitozayo. Nashakaga kuzagira ingufu nyine ngo njye nkubita abantu kuko nari umunyarugomo cyane. Nyuma naje kubivamo kuko Mama yarabyangaga”

3.Mu buto bwe Meddy yari inkubaganyi

Mu kiganiro na Umuryango.rw, uyu muhanzi yavuze ko ikintu gikomeye yibuka yakoze na we kikamutera ubwoba ubwo yari akiri muto,ni igihe yatwitse inzu y’iwabo aho bari batuye i Remera.

N’ibitwenge byinshi ati “hahahaha…kubera ubukubaganyi natwitse inzu twabagamo i Remera. Ariko ntiyakongotse yose, hahiye igice , bahamagara kizimyamoto isanga abaturanyi batabaye”

4.Meddy n’umuziki

Meddy yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.

Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.

Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.

Meddy ati “Mama na Papa bari abanyamuziki, bombi bacurangaga gitari, sinagize amahirwe yo kubona papa acuranga ariko Mama ni we wambwiraga ibyo ukuntu yacurangaga.”

5.Nyina ni we wamwigishije gucuranga

Yakomeje agira ati “Indirimbo ya mbere naje kwiga gucuranga yari Redemption song ya Bob Marley mbyigishijwe na mama umbyara, icyo kintu sinshobora kuzacyibagirwa. Kuva icyo gihe nkunda umuziki bitavugwa nza kujya muri korali yabana”

Ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya "Justified" yo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza, yaririmbanaga n’abandi bahanzi nyarwanda nka The Ben, Nicolas na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick .

6.Ikimutera ubwoba kurusha ibindi

Meddy yemeza ko ikintu kimutera ubwoba mu buryo bukomeye mu buzima bwe ngo ni igihe atekereza ku iherezo rye.

Ati “Ikintu ntekereza kikantera ubwoba ni iherezo ryanjye. Ikintu cya mbere buriya ni ukurangiza urugendo rwacu ku Isi mu ntsinzi”

7.Abantu bakomeye ku Isi yifuza guhura na bo

Yakuze yifuza kuzahura na Perezida Kagame, Michael Jackson na Yesu. Ati “Ubundi nifuzaga kuzabonana Perezida Paul Kagame na Michael Jackson. Perezida we naramubonye , Michael Jackson we ntibigikunze, urumva nsigaje Yesu”

8.Indirimbo ye akunda kurusha izindi

N’amarangamutima menshi Meddy yavuze ko kugeza ubu indirimbo yanditse imuri ku mutima cyane ni iyitwa ‘Ubanza ngukunda’. Nubwo akunda iyi ndirimbo , iyitwa ‘Slowly’ itaramara n’icyumweru kuri YouTube imaze kurebwa n’abantu basaga 90,000 ndetse akaba abifata nk’ikintu gikomeye.

9.Umuhanzi w’icyamamare akunda ku Isi

Mu bahanzi babayeho n’abakiri ku Isi, Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Slowly’ avuga ko yakundaga mu buryo bukomeye umuhanzi Michael Jackson by’akarusho agakunda Usher Raymond ari na we afataho icyitegererezo mu muziki we.

10.Akazi akora hanze y’umuziki

Uyu muhanzi usigaye akorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo nta kandi kazi akora hanze yo kuririmba uretse amasomo ari gukurikirana muri Texas muri Tarrant college, aho yiga mu ishami rya Actuarial Science.

REBA HASI INDIRIMBO NSHYA YA "MEDDY"MAZE TUMUSHYIGIKIRE IGIRE "VIEWS"NYISNHI TUYISANGIZA NABANDI

Ibitekerezo

  • Meddy serious uri umusore w’ umuhanga nkunda cyane njye ngufata nka role model wanjye kuko unkora kumutima cyanee bikantera gukurikirana ibikorwa byawe nanjye indoto mfite nizo kuzabona ngabo meddard kabisa uwazampa nkakubona nkakubwira icyo ngufitiye gusa ndagukunda nawe uzampe mahirwe yo kukuboma ngere kundoto zanjye ,,, nkwifurije ibikorwa byiza no gukomeza kuryoshya ubuzima bwabatari bacye cyane nanjye ndimo ,,, you make me smile always,,, be blessed musore wacu

    Nagukunda cyane turagukumbuye mu rwanda kdi tukuri inyuma imana izagufashe umuziki wawe utere imbere nkuko ubyifuza jah bless you love you

    Meddy Imana ijye ikujya imbere muri byose,ikongerere ubwenge n’ubushishozi,kandi izaguhe iherezo ryiza

    Afte igitekerezo cyiza kwashka guhura na yesu numv aricyo cyingenz kurush,nkahamwe yaririmba gospel music byatuma bazahura na yesu ndamutey integer ahure na yesu kugirmukorere ave mugukorera isi kuko gushirana nibyayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa