skol

Reba ibintu bitangaje utari uzi ku mpyiko z’umuntu

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 6 April 2021

Impyiko ni zimwe mu ngingo z’umubiri w’umuntu zifite akamaro gakomeye cyane.Burya umuntu afite impyiko 2 ziba mu gice cy’ahegereye mu mugongo ahagana hepfo. Sobanukirwa ibitangaje kuri zo.

Utuntu dutangaje ku mpyiko

1.Ku mpyiko niho hahereye imvubura zizwi nka surrenales/adrenals zikora imisemburo nka cortisol na adrenaline. Izi mvubura zigenda zigabanyuka mu bunini. Umwana avuka zenda kungana n’impyiko ariko iyo ushaje zisigara zingana no hafi ya 3mm.

2.Burya ntabwo dufite impyiko zingana, ahubwo ubunini bwazo buterwa n’umuntu kuko uko ubyibuha niko na zo ziyongera. Icyakora muri rusange ni hagati ya 5cm na 7.5cm mu bugari no hagati ya 10 cm na 13cm mu burebure.

3.Muri buri mpyiko habamo hafi ya miliyoni y’utuyunguruzo tw’amaraso tuzi nka nephrons. Burya imyanda yose iva mu maraso isohokera mu nkari.

4.Ugereranyije ku munsi mu mpyiko hanyura litiro 400 z’amaraso zihatunganyirizwa.Buri munota impyiko zitunganya hafi litiro 1.3 z’amaraso, ndetse zikora inkari zenda kungana gutyo, ku munsi.

5.Impyiko nizo zishinzwe kuringaniza igipimo cy’amatembabuzi mu mubiri. Iyo umubiri wabuze amazi hakorwa inkari nkeya.

6.Iyo impyiko kandi zibonye impinduka ku gipimo cya oxygen mu maraso cyamanutse, zirekura umusemburo utuma hakorwa izindi nsoro zitukura bityo uko ziyongera na oxygen ikazamuka dore ko ari zo ziyikwirakwiza mu maraso (insoro zitukura).

7.Iyo impyiko zibonye impinduka mu muvuduko w’amaraso, uba mucye zihita zoherereza ubutumwa imitsi y’amaraso ngo yiyegeranye bityo umuvuduko ukongera ukazamuka.

8.N’ubwo dufite impyiko 2 ariko niyo waba ufite impyiko imwe nta kibazo irakora gusa ugasabwa kugira ibyo wigengeseraho nko kunywa inzoga no gukoresha imiti imwe n’imwe.

9.Kurya ubona inkari zisa n’umuhondo biterwa na bilirubin.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hagaragajwe ubusumbane bukabije mu ikwirakwiza ry’inkingo za...

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ubusumbane...
10 April 2021 0

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo...

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge...
10 April 2021 1

AU yahagaritse kugura inkingo za AstraZeneca ijya mu biganiro byo kugura...

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahagaritse gahunda yo kugura inkingo za...
10 April 2021 0

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be...

Umusore w’ingaragu wibana utuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagali ka...
10 April 2021 0

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
10 April 2021 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021...

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe...
10 April 2021 0