skol
fortebet

Reba ibyiza ku bagabo byo kunyara bicaye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu mico myinshi abana b’abahungu batozwa kuva ari bato kunyara bahagaze, naho ab’abakobwa bakicara. Ariko uyu muco wakwiriye hose ubu uribazwaho n’abahanga mu buzima mu bihugu byinshi.

Sponsored Ad

Ariko se ibyiza ku b’igitsina gabo ni ibihe?

Akantu ko kumenya?

Burya ku bagabo, kunyara bicaye sibyo byoroshye kuri bose, gusa nibyo bibangutse.

Ugiye ku misarane rusange uzasanga aho abagabo bihagarika nta mirongo ihari, usanga ari nko kwikozayo kuri bo, ni ako kanya.

Impamvu nta yindi, ni uko bo batarinda kumanura no kuzamura imyenda kugira ngo ’bikiranure n’umubiri’.

Aho abagabo bihagarika hatwara umwanya muto

Gusa abahanga bavuga ko ’position umubiri ushyirwamo mu gihe cy’aka karimo igena ingano y’inkari zitemba zisohoka.

Bigenda bite mu kwihagarika…

Inkari zacu zitunganywa n’impyiko (amafyigo) ziyungurura amaraso zivanamo imyanda.

Iyi myanda ibikwa mu ruhago bigatuma dushobora gukora ibyacu tutagiye kunyara buri kanya, ndetse nijoro tugasinzira rukazibika neza kugeza bucyeye.

Nubwo uruhago rugira ubushobozi bwo kubika inkari ziri hagati ya 300ml na 600ml, akenshi turutura uwo mutwaro ugeze muri 2/3.

Kugira ngo tubashe kumaramo inkari zose bisaba urwungano rw’inkari rukora neza, rutubwira igihe bikenewe gusohora inkari, runashobora kuzigumana mu gihe bitadushobokeye ako kanya.

Abantu bagirwa inama yo kwirinda guhatiriza mu gusohora inkari

Iyo dufashe ’position’ ibereye uruhago, iki gice cy’umubiri giteyeho igitsina hamwe n’aho uruhago ruteretse birambuka neza.

Uruhago ubwarwo ruregerana maze rugasohora inkari zose hanze y’umubiri ziciye mu mutsi wabugenewe.

Kwicara cyangwa guhagarara?

Umuntu ufite ubuzima bwiza ntakwiye guhatiriza ngo inkari zisohoke.

Ariko hari igihe, abagabo bagira ikibazo cyo kunyara rimwe na rimwe cyangwa buri gihe kuri bamwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’igitangazamakuru cy’ubuzima Plos One, buvuga ko abagabo bafite akabazo ku nyama ya ’prostate’ (akanyama gato kari hagati y’uruhago n’igitsina ry’umugabo) - ibi bishobora kubangamira inzira y’inkari - ikibafasha ari ukunyara bicaye.

Ubu bushakashatsi bugereranya abagabo batarwaye n’abafite ako kabazo kuri prostate.

Ku bagabo bafite ikibazo kuri ’prostate’ ibyiza ni ukwiyicarira mu gihe bagiye kunyara

Bwasanze kuri abo bagabo bafite akabazo kunyara bicaye bigabanya igitutu ku mutsi uva mu ruhago usohora inkari bigatuma inkari zisohoka nta ngorane kandi vuba.

Ariko ku bagabo badafite ikibazo, ibyabonetse ntibyerekana itandukaniro rinini hagati yo kwicara no kwihagarika.

Umwanzuro mwiza...

Ikigo cya National Health Service cyo mu Bwongereza kigira inama abagabo bafite ibibazo mu kunyara kujya biyicarira.

Ushobora kuba hari aho wumvise ko kunyara wicaye birinda cancer ya prostate cyangwa bitera ubuzima bwiza bw’igitsina ku bagabo - gusa nta bushakashatsi buhamya ibi.

Kubw’impamvu y’isuku ariko si byiza kwihagarika hejuru y’umusarani wagenewe ab’ibitsina byombi.

Ku misarani rusange imwe n’imwe birabujwe kwihagarika hejuru yayo

Mu 2015, mu Budage havuzwe urubanza aho nyiri inzu yasabye indishyi umugabo wakodeshaga inzu ye avuga ko amwangiriza umusarani kubera inkari ze ari kwihagarika.

Gusa umucamanza yanzuye ko atahana uwo mugabo kuko uburyo abagabo bihagarika biri mu muco.

SRC:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa