skol
fortebet

Reba ibyiza n’ibibi byo kunywa ikawa ku buzima

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kunywa ikawa bigira akamaro ku buzima bw’umuntu ariko iyo ifashwe mu rugero rurengeje ikabwangiza.

Sponsored Ad

Amakuru y’urubuga e-sante avuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba akabasha kwibuka, igatera imbaraga umubiri n’imikorere yawo.
Ikindi kandi ngo ikawa ifasha mu mikorere y’urwungano rw’ihumeka, n’urwungano ngogozi ifasha mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora.
Uru rubuga e-sante rutangaza kandi ko ikawa yongera imikorere y’urwungano rw’amaraso.

Kunywa ikawa bigira akamaro ku buzima bw’umuntu ariko iyo ifashwe mu rugero rurengeje ikabwangiza.

Amakuru y’urubuga e-sante avuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba akabasha kwibuka, igatera imbaraga umubiri n’imikorere yawo.

Ikindi kandi ngo ikawa ifasha mu mikorere y’urwungano rw’ihumeka, n’urwungano ngogozi ifasha mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora.

Uru rubuga rutangaza kandi ko ikawa yongera imikorere y’urwungano rw’amaraso.

Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera cyane, kandi igatera kubura ibitotsi.

Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza amamiligarama 600 ku munsi, ngo umuntu ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo guhunikira, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu, kunanirwa kurya no gususumira ku intoki.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ikawa mu kigero, birinda kanseri zitandukanye n’ indwara z’umutima.

Ubushakashati buherutse gukorwa ku bantu bakuze 400 000 bwatangajwe n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe indwara za kanseri, bwagaragaje ko mu myaka 13 ishize, abantu bari mu kigero cy’imyaka 50 na 70 banyweye nibura udukombe 2 cyangwa 3 ku munsi, byabafashije kwirinda indwara zirimo diyabeti, umutima, indwara z’ubuhumekero kuva kuri15% ugereranyije n’abatanywa ikawa.

Kunywa amatasi agera muri atanu ku munsi byongera ibyago byo kurwara kanseri. Udukombe dutatu ku munsi nitwo dushobora kutagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa