skol
fortebet

Reba ikimero cya Karamira Uwera ugiye kuba umugore wa Patient Bizimana[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Patient Bizimana , nyuma yo gukomwa mu nkokora na Covid-19 ikica gahunda ze , yavuzeko noneho uyu mwaka ugomba gusiga ubukwe bwe na Karamira Uwera Gentille basezeranye mu mwaka wa 2019 bubaye kandi banabana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiriye kuri Kiss fm , Patient Bizimana yagize Ati: “Ubukwe bwagombaga kuba umwaka ushize ntibwaba ku bw’ikibazo cya COVID-19 ariko uko byagenda kose uyu mwaka ndifuza kubirangiza. COVID-19 yashira itashira ibintu bigomba kuva mu nzira.”

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yakomeje avugako ubukwe bwe buzabera mu Rwanda , gusa aho bazabanira n’umugore we utuye muri Amerika ngo bazaba bahareba nyuma.

Twifashishije urubuga rwa Instagram rero aha twabahitiyemo amafoto 10 ya Karamira Uwera Gentille wanamaze gusezeranira na Patient Bizimana imbere y’amategeko mu muhango wabereye I Gisenyi mu karere ka Rubavu.






Ibitekerezo

  • ubuse ikimero kirihe mubyo mwerekanye. ntimugakabye

    ubuse Ikimero kirihe? ntimugakabye ngo musomwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa