skol

Reba impano Oda Paccy yahawe n’umukunzi we mushya n’igihe azakorera ubukwe

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperikazi Oda Paccy uri mu bakobwa bakunzwe mu Rwanda ,ni umwe mu bahanzikazi bakundanye n’abasore bacye, yerekanye impano yahawe n’umudore basigaye bakundana.

Oda Paccy ku ikubitiro yakundanye n’umusore uzwi nka Lick Lick aza no kubyarana n’uyu musore,kuva icyo gihe bahise batandukana ahita afata umwanzuro wo kurera umwana babyaranye.

Icyo gihe yahise ahagarika ibijyanye n’inkundo atangira gushyira imbaraga mu bikorwa bye by’umuziki kugera magingo aya.

Nyuma y’igihe kirekire atavugwa mu rukundo n’umugabo ,Mu minsi yashize yabajijwe n’itangazamakuru niba yaba afite umusore bari mu rukundo yemeza ko ahari gusa abigira ibanga kubera ko umukunzi we ngo adafite aho ahuriye n’imyidagaduro.

Taliki ya 6 Werurwe 2019 nibwo Paccy yagize isabukuru y’amavuko,kubyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga yerekanye impano yahawe, agafoto k’umubavu avuga ko yahawe ‘n’uwo akunze rwose’.

Avuga ko ubusanzwe atizihiza cyane isabukuru ariko iyi yayizihije cyane.Mu myaka afite ngo yishimira ko amaze kugera kuri byinshi cyane cyane kuba yibeshejeho ariko hari na byinshi akigambiriye kugeraho.

Mubyo yifuza kugeraho harimo no ‘kubaka’.Abajijwe ku by’iyi mpano yahawe n’uwo muntu utazwi,yasubije ko uwayimuhaye ari umukunzi we mushya.

Ati “ Umukunzi arahari ni nawe wampaye iriya mpano ubona, ariko ibindi byinshi kuri we muzabimbaze muri 2020 kuko nibwo tuzakora ubukwe ni naho muzamumenyera”.

Ibitekerezo

  • ko kagura make se hagati ya $42 na $ 57 uwo nawe umenya ari cheap

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa