skol
fortebet

Reba ubwiza n’imiterere bihebuje bya Pamela ugiye guhagararira u Rwanda muri Zimbabwe[AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ni mu marushanwa azabere mu gihugu cya Zimbabwe yiswe “Zuri Afurica Queen”.u Rwanda ruzahagararirwa na Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza kuza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda.

Uwicyeza yabwiye itangazamakuru ko yandikiwe n’abategura iri rushanwa bakamumenyesha ko bamutoranyije biturutse ku nshuti ye yatumye bamumenya.

Yakomeje avuga ko kimwe mu byo yitwaje nk’iturufu izatuma atsinda agahigika bagenzi be bazaba bahatanye ari ‘Umuco w’abanyarwandakazi muri rusange’.

Iri rushanwa rizahuriramo abakobwa bo mu bihugu 22, rizabera i Harare muri Zimbabwe. Ku wa 21 Ukwakira 2019, abakobwa bose bari guhatana bazagera muri iki gihugu rizaberamo bakore umwiherero w’icyumweru basubire mu bihugu byabo ku wa 03 Ugushyingo.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa