skol
fortebet

Reba uko wahorana umunezero mu rukundo n’ibintu ugomba gukora niba wifuza guhorana ibyishimo n’umukunzi wawe

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Urukundo ni urusobe rw’ ubuzima bwacu bwa buri munsi,gukunda no gukundwa birashimisha kandi bikanezeza umuntu uri murukundo rutarimo ibibazo. Iyo rutameze neza n’uwo mukundana bikugiraho ingaruka nyinshi mbi mu buzima busanzwe.

Sponsored Ad

Menya uko wahorana umunezero mu rukundo n’ibintu ugomba gukora niba wifuza guhorana ibyishimo mu rukundo n’uwo mukundana:

1.Gira igihe cyo kwishimana n’umukunzi wawe

Niba wifuza guhora uryohewe n’urukundo gira igihe cyo kwishimana n’umukunzi wawe. Kwerekana urukundo no kwishimana n’umukunzi wawe ntibigomba gukorwa mu minsi mikuru gusa . Umunsi w’abakundanye,Iminsi y’impera z’umwaka,..Gira igihe cyo kwishimana n’umukuizni wawe, Musohokane,mutemberere ahantu nyaburanga,mujyane mu birori. Icyo bigufasha n’uko uhorana ifoto y’ibihe byiza mugenda mugirana aho hantu hanyuranye bityo mugahorana ibyishimo .

2. Niba ushaka guhora wishimye mu rukundo wishyira imbere amafaranga

Abantu benshi iyo uvuze kugira ibyishimo mu rukundo bahita batekereza amafaranga. Amafaranga siyo azana umunezero mu rukundo. Niba ugiye gukundana n’umuntu shingira ku marangamutima wishingira kukazi keza afite, umushahara mwiza ahembwa n’ibindi.

3.Suzuma impamvu zo gufuhira uwo ukunda si bibi

Gufuha cyane byangiza urukundo. Niba ujya ufuhira umukunzi wawe banza usuzume niba impamvu umufuhira zifatika. Niba nta mpamvu ufite ifatika yatuma umufuhira ku rwego rwo hejuru bireke kuko bigabanya ibyishimo mu rukundo rwanyu. Uhora umukekera abandi, agatima gahora karehareha ukeka ko aguca inyuma,kwishimira no kubona uburyohe by’urukundo bikayoyoka.

4.Mugire impinduka

Urukundo rudahinduka rurabiha,rugakonja ,rukagera n’igihe rukangira burundu. Gira umuhati wo kuzana impinduka mu rukundo rwanyu.

Bwira umukunzi wawe nawe ashake ibintu bishya bizabafasha guhora mwishimye kuko ibintu bihora ari bishyashya kandi ku mpande zombi.

Ibintu bidahinduka birarambirana bikaba byatuma n’umukunzi wawe bamugutwara kuko abona hari ibri kumucika hanze.

5.Muhane umwanya

Gukundana ntibivuga guhora mwitsiritanaho. Iyo muhora muri magaraga ntunsige ,kurambirana biza vuba. Buri wese agomba kugira igihe abamo ubuzima bwe ku giti cye nibwo azabona n’uko agukumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa