skol

RIB yahamagaje Adeline Rwigara avuga ko adashobora kwitaba kuko ari mu gihe cy’icyunamo

Yanditswe: Friday 09, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Adeline Mukangemanyi Rwigara akaba umubyeyi wa Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko we yavuze ko adashobora kwitaba kuko ari mu gihe cy’icyunamo.

Ibaruwa ya RIB itumizaho Mukangemanyi Adeline utuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Ishema yerekana ko uyu mubyeyi yahamagajwe kuri uyu wa Kane, tariki 8 Mata 2021.

Igira iti “Utumiwe ku itariki ya 8 Mata 2021, isaha ya saa Tatu za mu gitondo, kuri RIB HQ’s Kimihurura aho ikorera.’

Adeline Mukangemanyi Rwigara yabwiye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko nta mpamvu yumva akwiye guhamagazwa na RIB kuko turi mu bihe byo kwibuka, kandi njyewe muri iyi minisi ndi mu bihe byo kwibuka umutware wanjye.”

Uyu mubyeyi waburanye ku byaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, yakunze kugaruka ku rupfu rw’umugabo we, avuga ko yashavujwe na rwo.Yabwiye iki gitangazamakuru ko adashobora kwitaba RIB kuko ari mu bihe by’akababaro byo kuzirikana abe.

Yagize ati “Ntabwo nzitaba mu cyunamo, nta burenganzira bafite bwo kuntumira ku munsi wo gutangira kwibuka abanjye.”

Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara ndetse na murumuna we Anne Rwigara ubwo bafungwaga, bari batawe muri yombi muri 2017, nyuma baza kurekurwa mu mpera za 2018 ubwo bagirwaga abere n’Urukiko Rukuru.

Ubwo batabwaga muri yombi, polisi yabasanze mu rugo kuko bari barahamagajwe baranze kwitaba inzego z’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa