RUSIZI:Abakekwaho gukubita wa mukobwa wabengewe ku rusengero maze bakamuciraho n’agatimba bari mu mazi abira[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018
Ubuyobozi bw’Akagali ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi burimo gukurikirana abantu bakekwaho gukubita umukobwa witwa Nyandwi Therese wabengewe ku rusengero agahabwa inkwenene na rubanda bakarenzaho no kumukubita ndetse bakamuciraho agatimba yari yambaye agiye gusezerana.
Ibi byabaye kuwa gatandatu tariki 28 Nyakanga 2018 ubwo Nyandwi Therese yajyaga ku rusengero gusezerana na Niyomugabo Thacien bombi babarizwa mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Rugaragara muri Paruwasi ya Muramba mu Karere ka Rusizi.
Nyandwi na Niyomugabo barakundanye bigera igihe basezerana mu mategeko ndetse Niyomugabo ajya gukwa Nyandwi ariko nyuma urukundo ruzamo agatotsi katurutse ku makuru yasakaye avuga ko Nyandwi asigaye yibanira n’undi mugabo.
Ayo makuru yababaje Niyomugabo ndetse ajya kurega ku Kagali ka Kinyaga asaba ko bamusubiza inkwano yari yaratanze. Bageze ku Kagali umukobwa yahakanye ibyo guca inyuma umugabo we anavuga ko ashaka gusezerana na we imbere y’Imana ariko abivuga atabitewe n’urukundo ahubwo agamije kugirango aburizemo urubanza rwa Niyomugabo rwo kwishyuza inkwano.
Yashakaga ko Niyomugabo yanga gusezerana na we maze bikagaragara ko Niyomugabo ari we ubenze Nyandwi Therese maze urubanza rugapfuba.
Umusore rero na we yemeye ko bazasezerana ariko mu mutima we afite intego yo kwihimura kuri uwo mukobwa akamubengera mu ruhame yambaye agatimba kuko yamushinjaga kumuca inyuma.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinyaga, Ndagijimana Japhet yabwiye IBYISHIMO dukesha iyi nkuru ko umuryango w’umusore washatse kwihimura ku muryango w’umukobwa kubera amakuru yasakaye mu gace batuyemo avuga ko umukobwa yakoye hari undi mucuruzi bibanira.
Umuryango w’umusore rero ngo kuko ari abantu bifashije, bamwoheje kumubengera mu ruhame akamusebya wenda agahomba ibyo yamutanzeho byose ariko yamwihimuyeho.
Ati: “Umuryango w’umusore ni wo umufatira ibyemezo, mu makuru yari ari ku ruhande nuko nubundi uwo musore yagiye gusaba umukobwa ariko umuryango w’umusore utamushaka. Izo nkuru rero zije zivuga ko umukobwa yagiye gushaka undi mugabo, umuryango w’umusore warababaye cyane. Abo ku muryango w’umusore rero bo bemeye ko ubukwe bukomeza ariko bagamije kugirango wa mukobwa bazamusebye mu ruhame….”
Ku rundi ruhande ariko ngo no ku muryango w’umukobwa ntibari biteguye ubukwe, Impande zombi ngo zafashe umwanzuro wo gukora ubukwe bwo ku rusengero bitabarimo ahubwo ari agakino ko kugirango hatagira ugaragara ko yabaye nyirabayazana wo gupfa kw’ubukwe maze agahomba ya mafaranga y’inkwano.
Umuryango w’umukobwa ntiwashakaga gusubiza inkwano kandi umuryango w’umuhungu na wo ntiwashakaga guhara inkwano. Buri ruhande rwumvaga ko abo ku rundi bazacika intege ntibaze ku rusengero maze abacitse intege bagahomba imitungo. Ni nay o mpamvu bagiye ku rusengero gusezerana kandi bazi neza ko nta gahunda ihari yo kubasezeranya.
Gitifu ati: “…..Ari iwabo w’umusore ari n’iwabo w’umukobwa ntamyiteguro na mba bari bafite, n’umusore yagiye kwiyogoshesha avuye ku rusengero mu gikorwa cyo kubenga. Ni agakino bakinanaga bose barwana ku mafaranga, baravugaga ngo njyewe ninerekana ko ari njyewe wabenze ntacyo nzabaza. Impande zombi zaracenganaga muri ubwo buryo…byari uguheza ikinyoma nta n’umwe wari witeguye ubukwe.”
Abakubise umugeni barimo gukurikiranwa…..
Gitifu Ndagijimana yavuze ko nyuma y’uko umukobwa abengewe mu ruhame, ngo abantu batangiye kumukoreraho urugomo bagenda bamukubita inzira yose banamuciraho agatimba yari yambaye. Iki kibazo cy’urugomo ngo cyagarutsweho mu nama y’umutekano y’umurenge wa Nkaka kuri uyu wa mbere tariki 30 Nyakanga 2018.
Ati: “Mu nzira umukobwa ataha yagiye akubitwa, ubu harimo na bamwe turimo gukurikirana baduhaye amakuru ko bamukubise, n’imyenda yari yambaye bayimuciriyeho n’agatimba baragaciye kubera kumukurubana bamukubita, n’umumotari wari urimo kumucikisha na we telephone ye yarahatakariye, baranahamukubitira.”
Ikindi nuko ngo mu gitondo cyo ku wa 28 Nyakanga 2018 umuryango w’umusore wagiye kwa se w’umukobwa bavuga ko bagiye gusaba umugeni nta n’inzoga bajyanye maze ngo bagezeyo bahakorera ibikorwa by’ubushotoranyi na byo ngo ubuyobozi bukaba burimo kubikurikirana.
Nubwo umusore avuga ko yakoye ibihumbi 460 (460.000), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinyaga Ndagijimana Japhet yatangarije IBYISHIMO ko uyu musore yaje kurega asaba gusubizwa inkwano y’ibihumbi 250 (250.000).
Niyomugabo we yavuze ko umuryango wa Nyandwi Tereza ugomba kumuha byibuze Miliyoni y’amafaranga ikubiyemo inkwano yakoye ndetse n’ubwishyu bw’imitungo ye n’igihe cye cyatakariye mu myiteguro y’ubukwe.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *