skol
fortebet

Safi Madiba yaciye amarenga ko yaba yarasubiranye na Parfine batandukanye mu buryo butari bwiza [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Safi Madiba usigaye wibera muri Canada yakomeje guca amarenga y’uko yaba yarasubiranye n’uwahoze ari umukunzi we, Parfine Umutesi bitewe n’uburyo yamwifurijemo isabukuru y’amavuko.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Safi agiye muri Canada muri Gashyantare uyu mwaka, hasohotse ubutumwa yagiye yandikirana n’uwahoze ari umukunzi we bugaragaraza ko aba bombi baba bari mu rukundo, ibi byatumye anashwana n’umugore we Niyonizera Judithe basezeranye imbere y’amategeko bakanakora ubukwe kugeza aho Safi atangaje ko batakiri kumwe.

Uyu muhanzi yongeye gusa n’ushimangira ibyiyumviro bye kuri uyu mugore bitewe n’uburyo yamwifurijemo isabukuru y’amavuko.

Kuva muri 2017 yatandukana na Parfine, Safi Madiba yari atarashyira ifoto y’uyu mugore ku rukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu nshuro ubwo uyu mugore yizihiza isabukuru kuri uyu wa 11 Ugushyingo, Safi yatunguranye ashyiraho ifoto ye iherekejwe n’amagambo y’icyongereza agira ati“happy birthday golden queen”, umuntu agenekereje mu kinyarwanda Safi yagize ati“isabukuru nziza y’amavuko mwamikazi w’izahabu.”

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye muri 2014 ariko 2017 Safi yaje gushaka umugore ibintu byababaje cyane Parfine aho yavuze ko uyu muhungu avuga ko yamuriye amafaranga ye nyuma akisangira Judithe wari warivanze mu rukundo rwabo rumaze umwaka n’igice.

Umutesi Parfine yakundanye na Safi akiri umugore w’Umusuwisi Blaise Pistoletti babyaranye abana babiri

Ku munsi w’ejo bundi ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo, mu kiganiro n’itangazamakuru, Judithe yavuze ko atatandukanye na Safi nk’uko bivugwa ahubwo akiri umugabo ndetse ko nta n’ikibazo na kimwe afitanye na Parfine wahoze ari umukunzi w’umugabo we.

Uyu Parfine ni umugore w’abana babiri yabyaranye n’umugabo w’umuzungu batandukanye

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2015, bombi babanje kubyamaganira kure bakavuga ko ‘ari inshuti zisanzwe’.

Umutesi Parfine yakundanye na Safi akiri umugore w’Umusuwisi Blaise Pistoletti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa