Sandrine Dushimimana ni umukinnyikazi wa filime hano mu Rwanda, uyu mukobwa abona Mwiseneza Josiane adakwiriye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019.
Muri iyi minsi inkuru irikugarukwaho na besnhi ni itorwa rya Miss Rwanda 2019, aho hamaze kumenyekana abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Muri aya marushanwa yo gushakisha umukobwa w’uburanga n’ubwenge uzahagararira u Rwanda muri 2019, Mwiseneza Josiane niwe urikugarukwaho na benshi, uyu mukobwa wamenyekanye kubera kwitabira irirushanwa akoze urugendo rurerure n’amaguru kuri ubu afite abakunzi benshi bamushyikiye kubera umuhate yagaragaje ubwo yitabiraga iri rushanwa, aho abenshi bifuzako yaba Miss Rwanda 2019.
Mukiganiro n’Ibyamamare ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru bagiranye n’umukinnyi kazi wa Filime uri mubakunzwe hano mu Rwanda, Sandrine Dushimimana, ku bwe yavuzeko Mwiseneza adakwiriye ikamba rya Miss Rwanda ndetse ngo ntabwo akwiriye no kugaragara mu bisonga ahubwo akwiye ikamba rya Miss Popularity.
Sandrine yagize ati "Ndamutse ngize amahirwe yo gutoranya umwe muri bariya bakobwa 20 uwaba Miss Rwanda, ntabwo Mwiseneza yaza no mu bisonga gusa wenda namugira Miss Popularity."
Sandrine yavuzeko nawe ari mubashyigikiye Josiane ariko abona adakwiriye kuba Miss Rwanda kuko hari ibyo atujuje. Yagize ati "Josiane nanjye ndi mubamushyigikiye, ni umukobwa mwiza ariko hari ibyo atujuje nko kuba yabasha guserukira u Rwanda ngo aduhagararire akoreshe indimi mpuzamahanga, ibyo nabonye atabishora"
Uyu mukobwa yashimiye Mwiseneza umuhate yagize wo kwitinyuka akitabira Miss Rwanda mugihe iri rushanwa ryafatwaga nk’irijyamo abana bo mu mujyi gusa. Yagize ati "Ndamushimira cyane umuhate yagaragaje yitabira Miss Rwanda, ndasaba nabandi bakobwa bameze nkawe kwitinyuka kuko amarushanwa nkaya ntiyashyiriweho abanyamugi gusa."
Sandrine ni umukinnyi wa Filime, yagaragaye muri filime yitwa Teta hamwe n’iyitwa Ab’ubu itarajya hanze.
Ibitekerezo
Nonese hahahah abagiyeyo bose ninde wavuze izo ndimi urata. Ese wowe uzi izihe ? Kuraho umunnwa rerooo
hhhhhhh ubwo nawe ushaka hit rero !!icyo wacyishe,ubwose ushingiye kuki uvuga ko ataza no mu bisonga!!ubwose abo baduserukiye uvuga ko bazi nizo ndimi z’amahanga Niki batuzaniye?Bose ntibagarutse imbokoboko!!rata Josiane tera intambwe ugana imbere turagushyigikiye
ako nkawe ko wujuje quality zokuba uri mubibi ingingo zose zibikwemerera ushingiye hehe uvuga ko Adakwiye ikamba ???? ko arubwiza abukurusha ugirango nawe yisize mukorogo nkiyo wisize kontaho mwaba muhuriye Nuko urakoze niba Ari hit ushaka ntayo ubonye ca ahandi
Mbega umukobwa ngo ararwiyambika hano! ngaho nawe nagende avuge izo ndimi ngo Josiane atashobora mbese... Ese ajyanye ikinyarwanda byo si ugusigasira umuco wacu.
Uvugishije ukuli pee n’abamushyigikiye suko ali mwiza kuko nta bwiza afite gusa nuko yatinyutse akiyamamaza naho ubundi ibya ba nyampinga byaba bitaye agaciro.
sandrine wowe urashaka kugirango uvugwe gusa ntakindi kuko Josiane nubwo wakuigereranya nawe ntacyavamo kbsa nubwo utari muri miss ,keretse iyo mukorogo wisisze kandi ntikigezwehowabuze icyuvuga kbsa.