skol

Sarah wahoze ari umugore wa Harmonize ari mu buryohe bw’urukundo n’uwahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Sarah Michelotti wahoze ari umugore w’umuhanzi, Harmonize biravugwa ko yaba yatangiye gukundana n’uwahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu .

Amakuru ari kuvuga ko Sarah yaba ari mu rukundo n’umugabo witwa Christopher, uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga ari mu munyenga w’urukundo na Wema Sepetu, aho amashusho yabo basomana yabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga.

Wema Sepetu na Christopher ukoresha akazina ka PCK kuri instagram, bakundanye imyaka igera kuri 4 nyuma birakendera, bakije umuriro mu mpera za 2015 bigera mu 2019 batakivugwa mu rukundo.

Uyu mugabo, Christopher, nyuma yo gutandukana na Wema, yerekanye ko ari mu munyenga w’urukundo na Sarah Michellotti. Yanyarukiye kuri instagram ye yerekana ko amukumbuye cyane nk’umuntu bakundana.

Muri Nzeri 2019 nibwo Harmonize yakoze ubukwe n’umuzungu kazi ukomoka mugihugu cy’Ubutaliyani witwa Salah, bwari ubukwe bw’agatangaza bwabereye muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Saalam.

Mumpera z’umwaka wa 2020 nibwo Harmonize yerekanye amafoto y’Umwana w’umukobwa avugako ari umwana amaze umwaka n’igice yaranze kwemera ko ari uwe, icyo gihe yavuzeko yapimishije DNA asanga koko ari we Se w’uyu mwana, aha niho hahise hamenyekana ko Salah yatandukanye na Harmonize kuko uyu mugabo yari amaze kwerura ko yabyaye ahandi mugihe hari umugore afitiye isezerano.

Salah yahise nawe atangaza ko atakiri kumwe na Harmonize ndetse asiba amafoto n’ibimuranga byose byamuhuzaga n’uyu muhanzi, Salah yahise anatangaza ko Harmonize atabyara ndetse ngo nibyo yatangaje ko afite umwana yari yaranze kwemera ataribyo, avugako icyo yemeza ari uko uyu mugabo atabyara ndetse afite n’ibimenyetso kuko baryamanye nk’umugore n’umugabo bashaka urubyaro bikanga bikagera naho bajya kwivuza kugeza igihe batangiye gushwanira bigatuma banatandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa