skol

Se wa Ommy Dimpoz yamaganiye kure Zari avuga ko adashobora gushyingiranwa n’umuhungu we

Yanditswe: Thursday 22, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Faraji Nyembo se wa Ommy Dimpoz yavuze ko Zari atari umugore umuhungu we yashakana nawe kuko adashobora kumubera umubyeyi nkuko Nyina yabikoze kandi ko uyu mwana yavutse ari ikinege.
Mu minsi yashize nibwo mu gihugu cya Tanzania havuzwe inkuru ko Ommy Dimpoz ashobora kuba ari mu rukundo n’umuherwekazi Zari Hassan nyuma yuko hacicikanye amafoto atandukanye agaragaza uyu mugore ari kumwe n’uyu muhanzi muri Afurika y’Epfo. Ubwo Zari yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ntamubano wihariye (…)

Faraji Nyembo se wa Ommy Dimpoz yavuze ko Zari atari umugore umuhungu we yashakana nawe kuko adashobora kumubera umubyeyi nkuko Nyina yabikoze kandi ko uyu mwana yavutse ari ikinege.

Mu minsi yashize nibwo mu gihugu cya Tanzania havuzwe inkuru ko Ommy Dimpoz ashobora kuba ari mu rukundo n’umuherwekazi Zari Hassan nyuma yuko hacicikanye amafoto atandukanye agaragaza uyu mugore ari kumwe n’uyu muhanzi muri Afurika y’Epfo.

Ubwo Zari yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ntamubano wihariye afitanye na Ommy ndetse ahamya ko usibye kuba ari inshuti ye bisanzwe ntakindi kintu kibahuza hagati yabo.

Mu kiganiro Faraji Nyembo se wa Ommy Dimpoz aherutse kugirana na Ghafla yakomoje ku bintu umusore we agomba kugenderaho ashaka umusore babana ko ari umugore w’umutima ndetse witeguye kumuba hafi nkuko nyina yamubaye hafi kubera ko uyu mwana ari ikinege.

Yakomeje avuga ko bitagenze gutyo ko atazafata umwanya we ataha ubukwe bwabo kuko ngo azaba yatesheje agaciro icyifuzo cye yatekerejeho kuva cyera . Ashaka ko umwana we azahabwa urukundo n’umukobwa ufite icyerekezo ndetse utinya Imana kandi ugomba kwita ku nshingano zo mu rugo nkuko umugabo we azabikora.

Yakomeje avuga ko umusore we nabona uyu mukobwa uzaba yujuje ibyo twatangaje haruguru ko ntakabuza azashaka ikote agataha ubukwe bwabo ngo naho zari we ibi asaba ntabyo yujuje kuko ngo yumvishe yarabyaranye n’abagabo benshi kandi bose babyaranye abana.

Twakwibutsa ko Ommy Dimpoz yafashijwe na Zari Hassan nyuma yuko ahawe uburozi agahita atwara mu bitarmo biherereye muri Afurika y’Epfo aho inzira y’igogora ye itabashaga guhitisha amafunguro ndetse n’ibyo kunywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa