skol

Se wa Social Mula yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 06, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Social Mula yabuze umubyeyi we witabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018.
Mugwaneza Lambert ubusanzwe uzwi nka Social Mula yaraye abuze Papa we watabarukiye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye .
Papa wa Social Mula Ngo mbere y’ uko yitaba Imana yari yamusuye ahava Se akiri muzima ariko nyuma agishyika mu rugo bamuhamagaye bamubwira inkuru y’ inca mu gongo ko Papa we ashizemo umwuka . Yagize ati ” yari yaraje (…)

Umuririmbyi Social Mula yabuze umubyeyi we witabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018.

Mugwaneza Lambert ubusanzwe uzwi nka Social Mula yaraye abuze Papa we watabarukiye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye .

Papa wa Social Mula Ngo mbere y’ uko yitaba Imana yari yamusuye ahava Se akiri muzima ariko nyuma agishyika mu rugo bamuhamagaye bamubwira inkuru y’ inca mu gongo ko Papa we ashizemo umwuka .

Yagize ati ” yari yaraje kwivuza mu bitaro by’u Rwanda bya gisirikare i Kanombe kuko yari asanzwe arwaye ariko ntabwo byaje kugenda neza buriya Imana yamukunze kuturusha ”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri aribwo abo mu muryango we bazajya gufata umurambo bakanaboneraho gufata umwanzuro w’ igihe bazamushyingurira ariko ngo nta gihindutse biteganyijwe ko ejo taliki ya 7, Werurwe, 2018 azashyingurwa mu cyubahiro .

Nta gihe kinini gishize Social apfushije Nyirabukwe. Umubyeyi wa Social Mula yari atuye ku Rwesero mu murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi. Ubu Social Mula asigaranye na nyina Mukabandora Illuminée ndetse n’ n’abavandimwe be batatu.

Ibitekerezo

  • naruhukire mumahoro rwose. imana nimwakire mubayo .R I p umusaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa