skol

Sinach akigera i Kanombe yatangaje ko u Rwanda rufite ikibuga cy’ indege cyiza cyane

Yanditswe: Sunday 01, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Sinach uririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Nigeria uri mu bakomeye ku Isi akigera mu Rwanda yavuze ko abonye “ Airport” Icyeye cyane ku buryo yumva iri muri mu zambere muri Afurika zisa neza ndetse ko afite amatsiko yo kureba u Rwanda.
Osinachi Joseph wamamaye nka ‘Sinach’ yasesekaye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa 9 z’ ijoro aho aje mu gitaramo yatumiwemo n’ umuhanzi Patient Bizimana ubusanzwe utegura igitaramo cya Pasika buri mwaka ndetse (…)

Umuhanzikazi Sinach uririmba indirimbo zihimbaza Imana muri Nigeria uri mu bakomeye ku Isi akigera mu Rwanda yavuze ko abonye “ Airport” Icyeye cyane ku buryo yumva iri muri mu zambere muri Afurika zisa neza ndetse ko afite amatsiko yo kureba u Rwanda.

Osinachi Joseph wamamaye nka ‘Sinach’ yasesekaye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa 9 z’ ijoro aho aje mu gitaramo yatumiwemo n’ umuhanzi Patient Bizimana ubusanzwe utegura igitaramo cya Pasika buri mwaka ndetse atumiramo umuhanzi w’ icyamamare.

Sinach akigera mu Rwanda yatangaje ko abonye ikibuga cy’ indege gikeye cyane ku buryo yumva ko kiri muri bimwe muri Afurika bisa neza kandi afite amatsiko yo kureba u Rwanda.

Yagize ati “ Ndishimye cyane kuba ngeze mu Rwanda mufite “ Airport” nziza cyane nyeka ko yaba iri muri zimwe muri Afurika zisa neza kandi mfite amatsiko yo kwitegereza u Rwanda.

Uyu muhanzi ukomoka mu igihugu cya Nigeria amaze kwamamara ku Isi yose kubera ubutumwa busubiza imitima y’abantu ibyiringiro buba bukubiye mu bihangano bye. Benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘I know Who I am’ ‘WayMaker’, ‘He did it Again’, ‘This is my Season’, ‘Awasome God’, ‘The name of Jesus’ n’izindi nyinshi.

Igitaramo Sinach yitabiriyemo mu Rwanda ubusanzwe kiswe ‘Easter Celebration Concert’ kiba ngaruka mwaka kiraba kuriki cyumweru taliki ya 1 Mata 2018 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera , amatike yo kwinjira ari kugurishwa 5000 Frw mu myanya isanzwe na 15.000 Frw mu y’icyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa