skol

Supersexy yavuze impamvu agiye guhagarika amashusho asakaza anyonga ikibuno

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

skol

Supersexy yavuze ko yiteguye guhagarika amashusho ndetse n’amafoto asakaza ku mbuga nkoranyambaga kubera ko ari itegeko ry’ igihugu kandi aturukamo.

Nana Weber wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Supersexy n’ umugore utuye muri Uganda nyuma yuko Minisiteri y’umuco na Siport (Minispoc) ifashe icyemezo cyo gukumira ndetse no guhana buri wese ushyira amafoto n’ amashushu y’urukozasoni ku Karubanda yavuze ko yiteguye kubireka.

Yagize ati “Ntabwo narimbizi …. uretse ko ntazi n’impamvu banjyanayo kuko kubipositinga ntabwo tuba tugamije ibikorwa bibi ariko banjyanyeyo (mu rukiko) navuga impamvu nabikoze, cyane ko ndi n’umugore wubatse.

Abajijwe icyo agiye gukora nyuma yuko iri tegeko risohotse yavuze ko kubera ko yubahiriza amategeko y’ igihugu yiteguye kubihagarika.

Yagize ati”…Kubera ko ari amategeko y’igihugu kandi nturukamo of course nabireka…ndi ready gukurikiza amategeko y’igihugu cyanjye.”

Supersexy yamamaye ku mubuga nkoranyambaga kubera amafoto ndetse n’amashusho asakaza ku mbuga za interinete zirimo Instagram ndetse na Facebook ari nabyo bituma amenyekana cyane.

Ibitekerezo

  • ananirwe kubyarira uwo bashakanye age yirirwa arata amanywo nindese utagira ikibuno yabonye ibyo arata kandi azabyicuza sikera .

    Uyu numupfapfa wumugore .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa