skol

Teta Sandra yaciye amarenga ko ibyo yavuzweho ko atwite inda y’umwana wa 37 w’umuhanzi wo muri Uganda byaba aribyo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize havuzwe amkuru yuko Teta Sandra ashobora kuba atwite inda ya Weasel gusa hagati yaba bombi nta numwe wigeze agira icyo abivugaho gusa uyu mukobwa yaje guca amarenga ko ibivugwa bishobora kuba ari ukuri.

Teta numwe mu bakobwa bazwi hano mu Rwanda kubera ibitaramo bitandukanye yateguraga gusa muri iyi minsi ari kubarizwa nu gihugu cy’ubugande mu mujyi wa Kampala. Uyu mukobwa kuva yagera muri kiriya gihugu bivugwa ko umubano we na Weasel wahise ukomera ndetse ngo byabaye byabindi by’ahari ihene hatabura ikiziriko ngo aba bombi ntibakunze kugenda ukubiri kuko bakunze kuba barikumwe.

Biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 ,Weasel azataramira I Kigali muri Seka Fest a, mbere yuko uyu musore ahaguruka Teta yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram asaba abanya-Kigali kuzakira neza umusore anamwizeza ko yizeye ko I Kigali bazamwakira neza.

Teta yagize ati ”Bantu banjye b’i Kigali mwiteguye umugabo wanjye. Iwacu baragufata neza ndabizeye 100%,…”.

Amakuru ahari kandi yizewe nuko Teta na Weasel bari mu rukundo kandi rugeze kure nubwo rwagizwe ubwiru ndetse bikanavugwa ko babana munzu imwe muri Uganda.

Ibitekerezo

  • drek azamwakire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa