skol

The Ben yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe n’ibiri gukorerwa Apotre Gitwaza[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

The Ben yababajwe bikomeye n’abantu bakwirakwije agace gato k’amashusho kazengurutse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, avuga ko “Abakirisitu basengera mu itorero rye ni bo bazajya mu ijuru, abatahasengera ishyano ribaguyeho.”

Aya mashusho afite hafi amasegonda 22, yazengurutse hose bashoboka kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira, abayabonye bahise batangira gutaramira kuri Gitwaza ndetse baniyibutsa amagambo aherutse gutangaza ko nta muhanuzi umuruta uri mu Rwanda ndetse no muri Afurika ko wenda azaza atakiriho. Ibi na byo byabaye ibindi bindi hano mu Rwanda ndetse abantu banasabwa kwitondera abahanuzi bo muri iki gihe.

The Ben yababajwe n’umuntu wafashe aya mashusho akayakwirakwiza nyamara ari agace gato k’ibyo uyu mukozi w’Imana yavuze mu gihe yigishaga ijambo ry’Imana , The Ben yavuze ko uyu muntu wakoze ibyo yabikoze ashaka gusebya Gitwaza kuko atigeze akwirakwiza inyigisho yose Apôtre Dr Paul Gitwaza yigishije.

The Ben asanga ibi ari ugushaka gusebya no guharabika umukozi w’Imana Apotre Dr Paul Gitwaza. The Ben yanenze cyane umuntu wakase agace gato k’ikiganiro Apôtre Dr Paul Gitwaza yatanze akavanamo akantu gato gateza impagarara muri rubanda kakaba ariko kagirwa kimomo ku mbuga nkoranyambaga kandi ukumvise ahita yumvamo ubwiyemezi bukabije bwa Apôtre.

Abinyuijije kuri Whatsapp, The Ben yagize ati :”Ufata umwanya wawe ukareba amashusho yose y’ikiganiro cyiza cya Apôtre Dr Paul Gitwaza yigisha, ugahitamo gukata agace gato k’ibyo yavuze kugira ngo uteze impagarara nyamara amakuru utanze atari yo kugira ngo umukozi w’Imana agaragare nabi. Imana ikubabarire. Ndacyakuri inyuma umukozi w’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza. Nzahora gukunda”

Ukuri guhari ni uko ubutumwa bwatanzwe na Gitwaza buhabanye kure n’ubwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu nyigisho ye yo muri Nzeri 2018 yagarukaga ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Kuri kutuzuye’, uyu mukozi w’Imana yavuze ko hari ukuri ko mu bitekerezo gutuma abantu baba intagondwa bagatsimbarara ku byo bemera.

Yakomoje ku bakirisitu bavuga ko abandi batazajya mu ijuru ndetse ko bagiye kurimbuka, usanga basenga bibwira ko abo bahuje imyemerere aribo gusa bazagororerwa.

Uburemere bw’isakazwa ry’aya magambo bunashingiye ku byo Gitwaza aheruka gutangaza ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika.

Itangazo itorero rya Zion Temple ryashyize ahagaragara

Kuri iki Cyumweru tariki 28/10/2018 Zion Temple yahise isohora itangazo bavuga ko abakora ayo mashusho ari abagamijegusenya ivugabutumwa, kuzana ubushyamirane hagati y’amatorero ya Gikristo no kwangisha isura y’itorero Apostle Dr Paul M.

Ibitekerezo

  • Nubwo Gitwaza afite abayoboke ibihumbi byinshi,nta kintu na kimwe gihamya ko ari Intumwa y’imana.Ahubwo ibyinshi byerekana ko ari umu "Charlatan" gusa kimwe na Pastors bandi benshi cyane,baba bagamije gusa kurya amafaranga y’abantu.Dore ingero zishingiye kuli Bible.Intumwa z’imana nyazo,zagendaga "zizura abantu bapfuye",zikiza abamugaye n’abahumye.Soma ibyo FILIPO yakoze mu mujyi wa Samariya (Ibyakozwe 8:7,8).Iyo wazihaga amafaranga,zarakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Kubera ko Yesu yasize asabye abakristu nyakuri "gukorera imana ku buntu",badasaba amafaranga.Bisome muli Matayo 10:8.Abakristu nyakuri,bigana Intumwa Pawulo,wiriwaga abwiriza abantu mu misozi,mu ngo zabo,mu mihanda,akabikora adasaba amafaranga (Ibyakozwe 20:33).PAWULO yabifatanyaga no kuboha amahema (tents) akagurisha kugirango abeho.ICYACUMI Gitwaza na Pastors benshi barya,cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara/Numbers 18:24.UMUKRISTU wese ukora ibyo Yesu yatubujije,aba ari "antichrist".Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga,izaturimburana nayo ku Munsi w’imperuka (Ibyahishuwe 18:4).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa