skol
fortebet

The Ben yagiranye amasezerano y’umwaka na TECNO Mobile ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda,umuhango na ShaddyBoo yari yitabiriye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yagiranye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe n’uruganda rukora rukanacuruza Telefone zigezweho ruzwi nka TECNO Mobile ku mafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 42.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2020, nibwo umuhanzi nyarwanda The Ben yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza Telefone z’uruganda rwa TECNO Mobile mugihe kingana n’umwaka.

Muri icyo gihe kingana n’umwaka, The Ben azaba yamamaza telefone ya Camon 15 Premier iri mu nshya Tecno iherutse gushyira ku isoko.The Ben yijeje Tecno imikoranire myiza ndetse ashimangira ko impande zombi zizungukira mu masezerano yashyizweho umukono.

Yagize Ati “Navuga ko ari igihe kigeze, abahanzi bamaze igihe bakora ibihangano byiza rero igihe cyari kigeze ngo batangire kwinjiza amafaranga.”

Nyuma yo gusinya amasezerano, The Ben yahise atangaza ko agiye gutangiza amarushanwa ku ndirimbo nshya yiteguye gusohora yise “Kola”.

Ati “Indirimbo nimara gusohoka (mu masaha make ari imbere), abantu bazatangira guhatanira ibihembo ku bufatanye na Tecno.”

Kugira ngo umuntu ahatane bizaba bisaba ko yifata amashusho ari kubyina iyi ndirimbo, hanyuma ayasakaze ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok, Instagram na Facebook.

Abazahatana kandi bagomba gukora “Tag” kuri @TecnoMobileRW na @TheBen3 bagasaba abakunzi babo gukunda ibyo bakoze (Like), kubisangiza abandi (Share) no gutanga ibitekerezo.

Iri rushanwa rizatangira tariki 22 Kanama 2020 kugeza tariki 12 Nzeri. Abanyempano 30 ba mbere bazatorwa kuva tariki 14 kugeza 19 Nzeri,mu gihe 10 ba mbere bazatoranywa kuva tariki 21 kugeza 27 Nzeri. Ku wa 29 Nzeri 2020 nibwo hazamenyekana abatsinze.

Umuntu cyangwa itsinda rizaba irya mbere rizahabwa amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500, uwa kabiri we azahabwa telefone ya Camon15premier, uwa gatatu ahabwe Camon15, uwa kane Camon15.

Uwa gatanu Camon15Air, uwa gatandatu azahabwa Camon15Air mu gihe guhera ku wa karindwi kugeza ku wa cumi bo bazahabwa ibihembo bya Tecno.

Muyango Claudine usanzwe ukorana na Tecno


Mbabazi Chadia [ShaddBoo] usanzwe yamamariza TECNO MOBILE


Uwari uhagarariye Tecno Uruganda rwa TECNO MOBILE


The Ben arimo ashyira umukono ku masezerano


The Ben Uruganda rwa TECNO Mobile rwamuhaye amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 42



Amafoto@IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa