The Ben yasabye abahanzi nyarwanda gutanga ikizere no kwigisha urukundo
Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018
Muri ibi bihe Abanyarwanda hibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuhanzi The Ben witegura kugaruka i Kigali The Ben yasabye abahanzi bagenzi be kuba intangarugero, bakigisha urukundo kandi bakanatanga icyizere mu bihangano byabo.
Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben n’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda magingo aya ubarzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Magingo aya ari kubarizwa mu gihugu cya Uganda mu rugendo rw’akazi ke ka muzika.
The Ben n’abandi bahanzi nyarwanda batanze ubutumwa butandukanye bukomeza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ababwira gusa akaba yibanze ku bahanzi nyarwanda abasaba kugira urukundo kandi bagatanga icyizere mu bihangano bashyira hanze.
Yagize ati ” Ubutumwa ntanga ni bugufi, ni urukundo. Ni ijambo ryagarutsweho no mu mategeko icumi y’Imana, urukundo nirwiyongera ku bindi bintu by’indashyikirwa igihugu cyacu kivugwaho tuzaba turi ku rundi rwego.”
The Ben mu byo yatangaje yavuzeko we ubwe n’abandi banyarwanda bagashimye FPR ashimangira ko ibyo Ingabo za RPF zakoze ari ubutwari bukomeye kuko zabashije guhagarika Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni bishwe bazira uko baremwe kandi ko Kwibuka abazize Jenoside,avuga ko ari igikorwa cy’ingenzi kandi gikwiye kuzahoraho kugira ngo ubuzima bw’abapfuye, ibyiza bakoze bakiri ku Isi n’uburyo bishwe bizahore mu mitima y’Abanyarwanda.
The Ben ati ” Kwibuka bivuze guha agaciro abacu batuvuyemo bazira uko basa, baryozwa uko bavutse. Kwibuka mbona bidufasha kugira icyizere no guhumuriza abasigaye ndetse tukababwira ko ejo ari heza, ari ah’umucyo; ni kimwe mu bintu biza mu bwonko bwanjye. Abatuvuyemo tuba twibuka ibyiza bakoze, uburyo bishwe bazira ubusa noneho tukanakomeza abarokotse.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *