The Ben yashimiwe ubumuntu yagize ubwo yashyiraga ahagaragara abantu 9 akesha kuba uwo ari we (AMAFOTO)
Yanditswe: Wednesday 31, May 2017
The Ben yavuze kuri Dr Jack witabye Imana wamukoreye ibihangano bitandukanye.The Ben yanyuzwe n’akazi yakorewe n’aba Producers barenga umunani.The Ben ngo akazi kakozwe n’aba Producers icyenda kamukoze ku mutima.
Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben akaba umuhanzi w’umunyagikundiro usigaye ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko yanyuzwe n’akazi gakomeye yakorewe n’aba Producers [Abatunganya muzika] bo mu Rwanda batumye aba uwo ariwe kugeza ubu.
Uyu muhanzi wari umaze (...)

Uyu muhanzi wari umaze iminsi muri Afurika y’Epfo yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko atewe ishema rikomeye n’abavandimwe bamubaye hafi mu rugendo rwa muzika kugeza ubu.
Yavuze ko bakoze akazi gakomeye ndetse ashima intambwe bamuteje. Yagize ati :" Kuvuga cyane ku bantu nk’aba bari ku rwego rurenze kenshi birangora...Akenshi iyo ufunguye igitabo cya The Ben buri wese muri aba afite urupapuro rwe yihariye...Mwarakoze cyane bavandimwe....Imana ihe iruhuko ridashira Dr Jack."
Umunyamakuru Ally Soudi wabanye n’aba bombi akaba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kazamura muzika Nyarwanda, nawe yanditse kuri ubu butumwa avuga ko The Ben ari umuntu udasanzwe wibuka gushima.
Yagize ati :" Ntago ari uwariwe wese wakwibuka gushima abantu nkaba no kuzirikana akamaro baba baramugiriye mu buzima,bikorwa n’abantu bafite ubudasanzwe muri bo!Allah akongerere kandi ahe ijuru inshuti yanjye Dr Jack."
The Ben yashimye aba bantu 9 bose harimo na Meddy Saleh utunganya amashusho ndetse n’abaProducers
Umuhanzi Jack B akaba inshuti ikomeye ya The Ben yewe wanakoranye nawe mu gitaramo gikomye cy’uyu mwaka tariki ya 01 Mutarama uyu mwaka yavuze ko gushima ari umuco mwiza.
Aho yagize ati :" Gushimira nibyiza kbs aba bagabo ntibasanzwe kandi ikiza n’abanyarwanda ,kugirango ubyemere Reba aho music igeze yabanyarwanda ntawutabyishimira dushyize hamwe twayobora isi numva twashyirahamwe nkabanyarwanda twese tugatera imbere nicyo gisigaye kbs ubundi tukayobora.
Ibitekerezo
nibyiza gushima rwose ariko uzafashe nawe abandi bantu
Kuyobora isi!!!