skol

Tunda wavuzwe mu rukundo na Diamond yabonye umusore ugiye kumurongora

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Tunda Sebastian wavuzwe mu rukundo na Diamond kuri ubu agiye kurongorwa na Casto Dickson ukora kuri Televiziyo ya Cloud Tv muri Tanzania.

Tunda Sebastian umwe mu bakomoka muri Tanzania wavuzweho gukundana n’abasore batandukanye barimo Diamond nubwo yarebwe igitsure na Zari bituma umubano we n’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania uhagarara , kuri ubu yabonye umusore witeguye kumurongora mu gihe kitarenze uyu mwaka wa 2018.

Tunda ndetse na Castro bitegura gushing urugo mbere yuko umwaka urangira bakomeje gusakaza amafoto atandukanye agaragaza ko babanye neza aho mu cyumweru gishize bari batembereye ku kirwwa cya Zanzibari mu kiruhuko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Castro yabajijwe niba koko amakuru ari kuvugwa ko agiye kurongora Tunda ariyo asubiza ko aribyo ndetse biteganyijwe mbere yuko uyu mwaka urangira kuko uyu mukobwa yamuhaye urukundo atigeze abona ku bandi bakobwa bose bakundanye nawe .

Yagize ati “Murabizi nabanye n’abakobwa benshi batandukanye ariko kwa Tunda nahabonye itandukaniro kuko arihariye cyane, mbona rwose ntawutakwifuza ko yamubera umugore, na mwe abantu bo hanze muramwibonera rwose, bityo ngomba kumurongora tukabana mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Abajijwe niba nacyo byamubangamiraho kuba Tunda yarakundanye n’abahanzi benshi ndetse bikekwa ko yaryamanye nabo yasubije ko ibyo byose yabyiyibagije ndetse ko icyo ahanze amaso ari urukundo amukunda ndetse ko adahanze amaso ibihe bibi byahise bombi banyuzemo mu rukundo.

Ati “Burya uko wakundana n’umukobwa ugashaka kumenya abahungu yakundanye nabo aho uba utangiye kwishyira mu bibazo no gutandukira. Icyo usabwa ni ukureba aho mwatangiriye wowe na we gusa, kubera ko na njye nabanye na benshi mbere y’uko mpura na Tunda”.

Twakwibutsa ko uyu mukobwa Tunda mu Rwanda azwiho kuba yaragaragaye mu mashusho mu ndirimbo ya Yvan Buravan yise Just a Dance Remix yafatanyije n’umuhanzi A.Y ukomoka muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa