UBUHAMYA:Gashugi washinze FDLR yishimira ko ubu ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi
Yanditswe: Wednesday 31, May 2017
Gashugi Faustin wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe akaba n’umuwe mu bashinze umutwe w’abarwanyi wa FDLR yishimira ko ubu ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi kandi ngo yishimiye ubuzima agahamagarira abakiri hanze gutaha mu Rwanda.
Ibi yabitangaje kuwa 29 Gicurasi 2017 mu muhango wo kumurika ku mugaragaro igitabo cya Depite Bamporiki Edouard yise "Mitingi Jenosideri" gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo avuga ko ashimira Perezida Paul Kagame (…)
Gashugi Faustin wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe akaba n’umuwe mu bashinze umutwe w’abarwanyi wa FDLR yishimira ko ubu ari umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi kandi ngo yishimiye ubuzima agahamagarira abakiri hanze gutaha mu Rwanda.
Ibi yabitangaje kuwa 29 Gicurasi 2017 mu muhango wo kumurika ku mugaragaro igitabo cya Depite Bamporiki Edouard yise "Mitingi Jenosideri" gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo avuga ko ashimira Perezida Paul Kagame kuba yaratinyuye abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro n’umutekano.
Yagize ati: "Hari umuntu waririmbye ngo umuntu ashimira uwamuhaye inka, ariko njyewe ndashimira uwatumye abanyarwanda batinyuka, nta wundi ni intore izirusha intambwe, ni mumfashe tumuhe amashyi kuko nutayakoma abanyamahanga bazayakoma kuko na bo baramwemera.
....Njewe ndi Ex Far, nitwa Gashugi Faustin, ndetse ni nanjye washinze FDLR ariko uyu munsi ndi intore, ndi umunyamuryango wa FPR, nkaba ndi umwe mu banyarwanda bakangurira abanyarwanda bahejejwe inyuma n’ingengabitekerezo bari hanze iyo nkabakangurira gutaha no gutahuka.....maze kugerwamo n’imyumvire myiza ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika nkaba ndi umunyarwanda ujyenda widunda."
Yakomeje avuga uburyo Leta yabereye umusirikare yarangwaga n’ivanguramoko ndetse no gutesha agaciro ubwenge bwa bamwe aho avuga ko nuwabaga ashobora kwandika igitabo nta muyobozi wo ku rwego rwo hejuru wamushyigikiraga.
Ati "Ubundi ibyago bibi bibaho bya mbere ni ukugira inshuti y’ikigoryi, ibyago bya kabiri ni ukugira umwanzi ukurusha ubwenge, twebwe twagize inshuti muri Leta twabagamo idashobora guha abantu ijambo, icyo gihe hari abatutsi b’abahanga ariko ntibashoboraga kwandika igitabo ngo ateranye abantu haze na Madamu wa Perezida yicare amutege amatwi, ntibyigeze bibaho! Mumbwire niba hari uwo muzi! ariko uyu munsi Madamu wa Nyakubahwa yaje, arebana na Bamporiki uvuga ngo ni umuhutu, none nanjye wo muri Ex Far wanashinze FDLR mpagaze hano anteze amatwi!"
Yavuze ko ubu yamaze kuyobokwa n’ibyiza by’u Rwanda ku buryo yumva nta cyamubuza gushimira abayobozi b’u Rwanda.
Ati: "Tujye twemera kandi dushime, ..kuba ngana gutya si uko bampaze, ni uko nasogongeye ku byiza bya Perezida wa Repubulika, nabisogongeyeho, ndabigotomera, ndangije mbyiyumvamo,"
Avuga ko kugirango abakiri bato bazabashe kuba mu gihugu kiza kizira amacakubiri bisaba ko abize bazi kwandika begera abafite amateka nka we bakabaha ubuhamya bakabwandika abakiri bato bakabufatiramo amasomo.
Avuga ko aho atuye ari umuhinzi mworozi ukomeye ku buryo n’abanyamakuru mpuzamahanga baza kureba uko abayeho. Yasabye abanyarwanda kwitegura amatora neza bakazashyigikira uwo yise umugeni akazahanyurana umucyo.
"Tugiye kujya mu gihe cy’ubukwe bw’abanyarwanda tuzi twese, kandi umugeni yatangiye kurambagizwa, turashaka ko umukobwa wacu azashyingirwa ntawe uvuga ngo afite inkovu."
Gashugi kandi avuga ko yanabaye mu gisirikare cyashyizeho Denis Sassou Nguesso wayoboye Congo kuva mu 1979 kugeza mu 1992 afite ipeti rya Serija Majoro.
Avuga ko igihe bari bari muri Congo bavumiraga ku gahera Perezida Kagame ariko ubu ngo ibyo yamuvugagaho aho kugirango abisubiremo ururimi rwe rwacika.
Ati: Aho hose twahabaga tuvuga nabi umututsi, uyu munsi nyakubahwa aho kugirango muvuge uko namuvugaga icyo gihe ururimi rwacika."
Ibitekerezo
Aba bagabo baranshimisha, buri wese ashaka uko yerekanako aho yavuye ari habi akaba ari mu ijuru ubu hhhh, bene ibi tubyita ayanda kuko haje n’abandi niko mwababwira ndetse na fudereri ije uyu fositini yahita avugako ibyo yavugaga kwabaga ari ukureba umwanzi hhhhh no kumwihishamo. Ese kuki emerenide arizo zihora zivuga ibi gusa?
"kuba ngana gutya si uko bampaze, ni uko nasogongeye ku byiza bya Perezida wa Repubulika, nabisogongeyeho, ndabigotomera, ndangije mbyiyumvamo," Nyamara baramuhaze nuko adashobora kubivuga.Ese abambere bo bari baramuhaze? Ibigoryi biragwira gusa.Abantu nkaba nibo boretse igihugu.Abantu batagira ibyo bemera bemera ibyo inda zabo zemera.
Bavandimwe mwarakariye uriya MUGABO muvuga ngo ni ayanda mukwiye kwisubiraho. Umuntu arahinduka kandi akabigaragaza. Sawuli ntiyabaye Paul mwiga muri bible!
Uyu mugabo ndamushimira ko yamenye kwitandukanya n’ikibi. Nakomereze aho abwirize n’abakinangiye.
Ariko kuvuga ko ariwe washize FDLR byo harimo gukabya. Ntabwo yari gushingwa na Premier Sergent kandi hari ba general. Wenda yavuga ko yari mu basirikare batangiranye neyo, naho kuyishinga byo sinzi niba azi aho byakorewe.
Ibi ni byiza cyane pe! Iyaba bose bavugaga nk’uyu mugabo Gashugi bakanakora nkibyo avuga, imvugo ikaba ingiro. Abasebya U Rwanda jye ndabagaya, nta muntu ukwiriye kwanga aho avuka; ubihakana azatubwire U Rwanda yifuza urwo arirwo, nyamara turatekanye; tubishimire Intore Izirushintambwe!
baracyakwiga gashahurwe reka umare.kuvugabyose ejo bundi baraguhamagaza munkiko ngowakoze genocide naho ibyo uvuga urikurimanganya ntimukajye musebya leta yabagaburiye ayo namatakirangoyi urimo
warasaze cyane!ntabwo uri intore kurusha fred Rwigema! ntabwo uri intore kurusha byabagamba, rusagara,kayumba,major cyiza gendarmerie butare,rudasingwa,nturuta cyizito nubwo wavuga amahamba ntiwageza ahe mundirimbo zibisingizo, ntiwaruta musonera, ntiwaruta Rwigara assinapoul,sha uri akani wo mubayisiraheri ibyo yakoraga mugihe cya Yosuwa ! amateka azakubaza ibyo uzabisobanura icyo gihe ibyo urimo bizitwa icyaha cy’ubufatanyacyaha bwa genocide, ibyaha byibasiye inyoko muntu ubwo nuba warize urumva uzahanishwa ikihe gihano?

Andika Igitekerezo Hano
NUMUSAZI UWO GASHUGI AKWIRIYE KUJYA INDERA KUKO ATARI MUZIMA MUMUTWEWE
Gashugi ntabwo ari muzima afite ikibazo mumutwe
ndakwibuka turi kumwe ipoito kuri bariyeri
Akayifungura igiti kikamwikubita mumutwe agata ubwenge kugeza nanubu ntiburagaruka
Uribuka turi mururimba wirirwa wishimitse imigozi
Ubeshya abasivire ngo urumukomando
Uribuka kaporali jango agukubita wibye injanga
Zumukongomani ikirembwe?
Kuba wari bodyguards ntibi vuzeko. Washinze Fdrl
Niki Pe yaba Siri kare 6 ntiwashoboraga kuba wayiyobora
Kubera ubwoba wagiraga
Mu bantu twabanye baba nyabwoba wari number one
None utangiye kubeshya abatakuzi
Niba bagirango ndabeshya bakurebeko udafite inkovu
Mumutwe bakubazeko izina ryawe bata guhimbaga kunde wumunyabwoba.