skol
fortebet

Ubushinwa bugiye gufatira ibihano ibigo bikora intwaro ziremereye zirimo indege z’intambara byo muri Amerika

Yanditswe: Tuesday 27, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa mbere tariki 26 Ukwakira 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ Ubushinwa, Zhao Lijian, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufatira ibihano ibigo bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikora intwaro ziganjemo indege z’intambara.

Sponsored Ad

Ibyo bigo ni: Lockheed Martin kiri mu bya mbere bikora indege z’intambara zikomeye, Boeing nayo ifite ishami rikora bene izi ndege, Space & Security ndetse n’icya Raytheon.

Impamvu yatumye Minisitiri Lijian avuga ko igihugu cye gifatira ibihano ibi bigo, ni uko bimaze igihe kirekire bigurisha Taiwan intwaro bikora; bikaba byongeye gusembura u Bushinwa nyuma yo kumenya ko hari izindi ntwaro ibi bigo byaba bigiye kongera kugurisha iki gihugu. Yagize ati:

Igikorwa cyo kugurisha intwaro za USA kuri Taiwan kivogera bikomeye ubusugire bw’u Bushinwa n’inyungu z’umutekano. U Bushinwa ntibugishyigikiye ndetse burakinenga cyane. Tuzakora ibishoboka byose, turinde ubusugire bw’igihugu n’inyungu z’umutekano.

Gusa ariko ntabwo Minisitiri Lijian yigeze atangaza ibi bihano Repubulika y’u Bushinwa izafatira ibi bigo bigurisha izi ntwaro, bibisabwe na Guverinoma ya USA.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Taiwan, Joseph Wu, yemeje ko igihugu cye kigiye kugura intwaro zigezweho n’ibi bigo byo muri USA, ku ngengo y’imari ingana na miliyari 1.8 y’amadolari y’Amerika. Ubu yongeye kwemeza ko igiye kugura ubundi burinzi bwitwa Harpoon Coastal Defense System n’ikigo cya Boeing, ku madolari miliyari 2.37.

Impamvu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Taiwan ikomeje kugura izi ntwaro n’ubwirinzi, zirimo kwikoma Repubulika y’u Bushinwa, ishinja kuyivogera uko yiboneye. Itangazo yatanze ryerekeye igurwa ry’izi ntwaro rigira riti:

Mu gihe u Bushinwa bukomeje kwagura igisirikare cyabwo, kikanongera ubushotoranyi budukorera; Taiwan izakomeza kongerera ubushobozi ubwirinzi bwayo bugezweho kugira ngo ishimangira umutekano n’amahoro byo mu Karere.

Taiwan ni igihugu cyigenga ariko u Bushinwa buracyagifata nk’intara yabwo, igomba kugendera kuri politiki yabwo; haba mu bijyanye n’ubukungu cyangwa umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa