Uganda:Pasiteri w’umunyarwanda ’Bugingo’ yandangaje abambari ba Bobi Wine
Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021
Umushumba w’itorero rikomeye muri Uganda, pasiteri Aloysius Bugingo, yandangaje abarwanashyaka ba Bobi Wine n’agasuzuguro kenshi, avuga ko atuye mu nzu y’akataraboneka mu gihe abarwanashyaka ba Bobi Wine bataha mu nzu z’utugonyi zirutwa n’ubwiherero bw’urusengero rwe.
Pasiteri Aloysius Bugingo ni umushumba w’itorero ryitwa House of Prayer Ministries, yishongoye ku bayoboke b’ishyaka NUP rya Bobi Wine ababwira ko bagomba kuza mu rusengero rwe bakareba ukuntu ubwiherero bwubatse neza kurusha inzu batahamo, none byahindutse urwenya muri Uganda.
Yagize ati: ”Ariya ni amasenga y’imbwa [aho imbwa zitaha], nta n’umwe muri bo wampinyuza ngo avuge ko afite aho ataha haruta mu bwiherero bw’urusengero rwacu. Urusengero rwacu rufite ubwiherero bwiza kuruta amazu yabo bose”. Yakomeje agira ati ”Ndifuza ko baza bagasura urusengero bakareba ubwiherero”.
Uru rusengero rwa Pasiteri Aloysius Bugingo, House of Prayer Ministries, ruherereye mu gace ka Makerere mu mujyi wa Kampala. Yihenuye kuri aba barwanashyaka mu masengesho y’ihumure ayoboye, azamara iminsi itatu akaba yaratangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021.
Nk’uko bigaragara mu mafoto, aya masengesho ari kwitabirwa n’imbaga y’abantu ku buryo n’izuba bataryumva bakitwikira imitaka. Ibi bigaraza ko uyu mupasiteri ashobora kuba ‘afite amavuta’ anakunzwe byo ku rwego rwo hejuru.
Kwandagaza aba barwanashyaka yabikoze nk’uwihimura kuko ngo nabo bari bamaze iminsi batamuvuga neza nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda birimo blizz.co. ug byabigarutseho.
Pasiteri Aloysius Bugingo bivugwa ko ari umunyarwanda wavukiye ahitwa Masaka akaba yarinjiye mu mujyi wa Kampala ari umukene ndetse yuriye ikamyo, niyo yamujyanye kwa kundi abana burira ibikamyo umushoferi ntarabukwe.
Amaze kugera muri Kampala yatangiye ubuzima nk’abandi bose arashakisha aza gutangira urusengero afatanya n’umugore yari amaze gushaka witwa Teddy kuri ubu yataye mu nzu akajya kubaka indi itangaje ariko ayubakira umugore muto witwa Susan Makula Nantaba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *