Umubyeyi wa Masogange ngo ntiyigeze yishimira imico ye kuva akiri ku ishuri
Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018
Gerald Waya se wa nyakwigendera Agnes Masogange umwana wa kane mu bana 7 ,yavuze ko atigeze yishimira imico ye kuva yatangira kwiga kuko yivanye mu ishuri ashaka kwiga uburyo bakina filime.
Agnes Masogange witabye Imana taliki ya 21 Mata 2018 , se umubyara Gerald Waya ubwo yaganiraga na Chimlf abunga amarira mu maso yavuze ko atigeze yishimira imico y’umukobwa we kuva abaye inkumi ipfunduye amabere kuko yivanye mu ishuri yakagombye kuba yarize indi bifite umumaro mu buzima bwe.
Yagize ati” yatangiriye amashuriye abanza ahitwa Usongwe nyuma yaje gukomerezaho amashuri yisumbuye muri Sango gusa ntiyahamaze kabiri kuko yahise yirukanwa ku ishuri kubera kwitwara nabi atangira kwiga ibijyanye no gukina filime .
Abajijwe niba ntangaruka nk’umubyeyi byamugizeho yasubije ko zitabura kuko yamubwiye ko yareka ibyo byo gukina filime akamushakira ishuri akiga ibindi bifite akamaro Agnes amusubiza ko ibyo yahisemo aribyo bikwiye niko kumuha uburenganzira bwe akomeza ibijyanye no gukina filime gusa ngo ntiyarabishyigikiye .
Ati” yambajije niba ntareka gukina filime nzamubonera ikindi cyo gukora mpitamo kumuha amahirwe ye ngo akomeze indoto ze zo gukina filime .
Yongeye ho ko kuva icyo gihe yavuye mu rugo atangira ibyo gukina filime nubwo nk’umubyeyi we yatungurwaga no kumva ko umukobwa we asigaye akoresha ibiyobyabwenge bikamubabaza gusa yahisemo kubyirengagiza nyuma yakira inkuru y’inca mugongo bamubwira ko umukobwa we arwaye cyane niko kujya kumurwaza mu minsi micye yari asigaje kuko nabonaga gukira kwe byari kure nk’ijuru uretse ibitangaza by’Imana.
Yasoje asaba abandi bakobwa bagenzi be kuba maso ndetse no kwirinda gukora ibikorwa byabagiraho ingaruka mbi ubuzima bwabo bwose birimo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu busambanyi .
Twakwibutsa ko uyu mukobwa ubusanzwe yitabye Imana azize indwara ya (Pneumonia) ubusanzwe yibasira ibihaha cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *