Mu mashusho abafana b’umuziki wa Wizkid bavuga ko atagenzuwe neza n’umuhanzi Wizkid yasubije mu mvugo isa nibwira umufana ko ari umukene nyuma yo kumwita mugufi.
Umufana nawe yari yabanje kumucyurira ko ari mugufi cyane “Ntabwo wigeze ukura ngo ube muremure kugeza ubu”Umufana acyurira Wizkid ko ari mugufi, Wizkid nawe yashyize hanze amashusho amusubizanya uburakari aramubwira ati “ndi umukire kuruta Mama wawe”.
Ayodeji Ibrahim Balogun ukoresha izina rya Wikid ku rubyiniro apima metoro 1 na santimetero 62 ndetse aheruka no kwitabira iserukiramuco rya One Africa Music Fest aho yaryitabiriye n’umukunzi we Tiwa Savage maze bakabyinira abari baryitabiriye mu buryo bwakiriwe neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *