skol
fortebet

Umugabo n’abagore be 28 bafite abana 111 akaba agiye gushaka undi mugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Shadreck Chimbare w’imyaka 53 akaba ari n’uwahoze mu ngabo mu gihugu cya Zimbabwe,yabaye umugabo wa mbere utunze abagore benshi kuko afite abagore 28 ndetse n’abana 111,kuri we akaba afite gahunda yo gushaka undi mugore mu minsi ya vuba.

Sponsored Ad

Chimbare, uzwi cyane ku izina rya Comrade Scorpion, yavuze ko ari umugabo wuzuye uzi kuzuza inshingano ze zose z’urugo by’umwihariko guhaza abagore be bose mu gutera akabariro.

Avuga ko ijoro rimwe aryamana n’abagore bane akabakorera icyo gikorwa ku buryo yizera ko ashimisha buri mugore byibura inshuro imwe mu cyumweru akaba arabahetuye akongera agatangira.

Comrade Scorpion yongeyeho ko atajya agira ikibazo cyo kuyoberwa abana be dore ko ari benshi kubera ko abakunda bose kandi ahorana nabo.

Ati“Nzarongora undi mugore vuba aha,mfitiye urukundo abana banjye ndetse na banyina bose.Abana banjye bose mbazi amazina ku buryo nshobora kubatandukanya ntarinze kwitabaza ba nyina".

Umuhungu we w’imfura afite imyaka 28 y’amavuko nawe akaba afite abagore babiri ndetse n’ibyaro rye rya nyuma n’impanga zimaze ibyumweru bibiri zibonye izuba Ikindi kandi mu bagore be,barindwi baratwite ku buryo bari hafi kubyara.

Uyu mugabo aje akuraho agahigo kari gafitwe n’umunya-Ghana ufite abagore 13,abana 170,abuzukuru 90 n’abakobwa 10 akundana nabo harimo abo ateganya gushaka.

Ibitekerezo

  • Bazarebe niba atarwaye mu mutwe.Uretse ko abagabo benshi baryamana n’abagore benshi.Aho bitandukaniye n’uyu,nuko batabarongora.Baba ari inshoreke gusa zitazwi.Gusa tuge twibuka ko yesu yasabye abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa.Iyo urengeje umugore umwe,biba ubusambanyi.Tuge twumvira imana niba dushaka ubuzima bw’iteka.Gutunga abagore benshi biteza ibibazo byinshi.Reba ukuntu abana n’abagore be basa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa