skol
fortebet

Umugabo uherutse gushyingiranwa n’abagore 2 yabuze amafaranga yo kubajyana mu kwezi kwa buki

author-image

Yanditswe na: Muhire Jason
Kuwa: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Tom Junior ukomoka muri Kenya uherutse gushyingiranwa n’abagore 2 arimo gusaba amafaranga yo kubajyana mu kwezi kwa buki.

Taliki ya 12 Ukuboza 2018 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaragaza umugabo witwa Tom Junior ashyingiranwa n’abagore babiri aribo Elizabeth Simaloi, na Joyce Tikoiyan ku munsi umwe.

Nyuma yuko ubukwe burangiye uyu mugabo yatangiye gusaba ubufasha bwo kujyana n’aba bagore be mu kwezi kwa buki [ Honeymoon] kugirango bishimire ubukwe bwabo bari mu bihe by’umunezero hanze y’umupaka w’igihugu cya Kenya.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Citizen TV mu kiganiro cyagiranye n’uyu mugabo yavuze ko agiye gutinzaho gato ukwezi kwa buki bitewe nuko ntamikoro afite ahagije yo gutembereza aba bagore babiri aho yaboneyeho no gusaba abantu bakunze ubukwe bwe ko bamutera inkunga akajya gutembereza abagore be babiri.

Ushobora gukora ’Subscribe’ kuri Youtube Channel yacu unyuze hano mu gihe wifuza kujya wibonera amakuru agezweho kandi yizewe umunota ku wundi.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa