Umugabo wa Mukarugwiza uherutse gupfira ku mupaka wa Uganda yavuze uburyo yababajwe n’ibyo yise ibinyoma byatangajwe na Uganda ku rupfu rw’ umugore we[AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019
Umurambo wa Mukarugwiza Elizabeth w’ imyaka 38 wapfiriye ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda mu gitondo cyo ku wa Gatatu,yashyinguwe kuri uyu wa Kane umugabo we Dan Hakizimana avuga ko yababajwe n’ ibyo yise ibinyoma byatangajwe na Uganda ku rupfu rw’ umugore we.
Nyakwigendera yashyinguwe hafi y’ urugo rw’ umuryango we mu kagari ka Nyonirima , Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’ Amajyaruguru.
Hakizimana Dan, umugabo wa nyakwigendera Mukarugwiza Elizabeth
Mukarugwiza yituye hasi ku mupaka wa Cyanika ubwo yari agiye kurangura muri Uganda kuko asanzwe ari umucuruzi. Umugabo we ni umukozi wa Leta. Hari amakuru avuga ko yituye hasi kubera ko hari abantu barimo bamwirukankana ngo bamubuze kujya muri iki gihugu kitabanye neza n’ u Rwanda dore ko yari anyuze mu nzira ihuza ibihugu byombi ariko itemewe n’ amategeko.
Umugabo wa Nyakwigendera mu muhango wo gushyingura yavuze ko yababajwe n’ urupfu rw’ umugore we ariko by’ akarusho ngo akababazwa n’ ibyo yise ko Uganda yuririye kuri uru rupfu igaharabika isura y’ u Rwanda.
Yagize ati “Nzi neza ko buri wese uri hano azi amakuru yakwirakwijwe n’ ibinyamakuru byo muri Uganda, ariko ukuri ni uko ibyo musoma cyangwa mwumva ari ibihimbano bigamije gushinyagurarira umurambo w’ umugore wange”
Yakomeje agira ati “Tekereza gutangaza ko umugore wanjye yari atwite inda y’ imvutsi kandi yari amaze imyaka 5 aboneza urubyaro.”
Mukarugwira na Hakizimana ukorera Leta mu mirimo ijyanye no kugeza amazi ku baturage bari bamaranye imyaka 20 babana ndetse bafitanye abana bane.
Mu binyamakuru bya Uganda hagaragaye inkuru ivuga ko nyakwigendera yari agiye muri Uganda gushaka ibiryo. Hakizimana avuga ko ataribyo kuko afite ubushobozi bwo kugaburira umuryango we kandi na nyakwigendera nawe ngo yakoraga bizinesi yunguka.
Yagize ati “Nta mpamvu yari gutuma umugore wanjye ajya gushakira ibiryo muri Uganda kuko iwanjye nta kibazo cy’ inzara dufite. Dufite umusaruro mwinshi w’ ibirayi, ibishyimbo n’ ibigori bitari ibyo turya gusa ahubwo dusagurira n’ amasoko”
Hakizimana avuga ko umugore we yari amaze imyaka 12 afite ikibazo cy’ umuvuduko mwinshi w’ amaraso. Nyakwigendera yacuruzaga ibitenge, n’ ibibikomokaho.
Abatangabuhamya babonye uyu mugore agwa bavuga ko abagenzi bashatse gutabara bwangu ngo nyakwigendera agezwe kwa muganga ariko ingabo za Uganda zikabitambika.
Ibitekerezo
imana yakire uyu mubyeyi, kandi abantu bajye bakurikiza, amabwiriza bahabwa nubuyobozi, bagirwa. inama yo kwirinda hariya hantu ali uburyo bwo kurengera, umutekano wabo, abo mu muryango we bagerageze kwihangana *