skol
fortebet

Umugabo yashyize hanze amafoto y’abakobwa 40 yasambanyije arangije abagira inama yo kujya kwisuzumisha SIDA

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’umuzungu witwa Mike Oliver ari kuvugwa cyane mu gihugu cya Kenya nyuma yo gusambanya abakobwa 40 bo muri iki gihugu,yarangiza akabagira inama yo kujya kwipimisha cyane ko ngo yanduye virusi itera SIDA.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru,ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri iki gihugu hakwirakwiriye amafoto y’uyu Mike Oliver ari kumwe n’abakobwa benshi batandukanye bamwe bari gusomana nawe abandi bari kumwe ku buriri,arangije abasaba kujya kwipimisha SIDA.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Mike Oliver yahuje amafoto y’aba bakobwa bose 40 bivugwa ko basambanye arangije ayashyira hanze abasaba kujya kwipimisha.

Amakuru avuga ko uyu muzungu yagiranye ibihe byiza n’aba bakobwa yasohokanaga kenshi kuri Diani Beach bakarya ubuzima ndetse ngo bishoboka ko hari bamwe yanduje SIDA.

Abantu benshi bibasiye aba bakobwa babita ibirara,ko baciriritse mu gihe hari abandi babashimye cyane bavuga ko muri ibi bihe isi yugarijwe na Covid-19,abantu benshi babuze akazi ariko nibura bo babashije kubona aho babona amaramuko.

Amakuru avuga ko niba uyu mugabo yaranduye SIDA nta kabuza aba bakobwa bo muri Kenya bashobora kuba barayanduye nabo ku bwinshi.

Kenya iri mu bihugu bivugwamo cyane ubusambanyi kuko mu mwaka ushize Polisi yo mu gace kitwa Nyali muri Mombasa yafatiye mu nyubako yo kubamo [Apartement] abakobwa 11 bashishikaye bari kwifata amashusho y’urukozasoni kandi bitemewe muri iki gihugu.

Umugore n’umugabo bakuru bivugwa ko aribo bashoye aba bakobwa 11 muri iki gikorwa nabo bafatiwe muri iyi nyubako barafungwa.

Polisi yavuze ko aba bakobwa bose bafashwe bashobora kuba ari abanya Kenya nkuko ikinyamakuru Nairobi news cyabitangaje.

Komanda wa polisi ya Mombasa, Johnston Ipara,yatangarije iki kinyamakuru ko aba bakobwa bafatanywe ibikinisho byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina biteye nk’igitsina cy’umugabo n’ibindi bizwi nka Vibrators.

Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko muri iyi nyubako aba bakobwa bifatiragamo amashusho y’urukozasoni basanzemo imashini ngendanwa (laptops)15 n’izindi zisanzwe 10 aba bantu bashobora kuba bakoreshaga muri ibi bikorwa by’ubusambanyi.

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’aho muri 2018 hatawe muri yombi umuherwe wo muri Mombasa n’abakobwa bo muri Nepali 12 yazanye muri iki gihugu kugira ngo abagire abacaka b’ibitsina muri aka gace ka Nyali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa