Umugabo yatashywe n’ ibyishimo nyuma yo kuroga umujura wamwibiye imodoka akayigarura[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 06, Apr 2018
Umugabo wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yarenzwe n’ ibyishimo nyuma yo kugarura imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa mu kindi gihugu.
Taliki ya 20 Werurwe ,nibwo umugabo ucuruza Telefone muri Congo yibwe imodoka ikajyanwa hafi y’ umupaka wa Lwakhakha muri Bungoma, mu rwego rwo kuyigaruza yashatse umupfumu kugirango aroge umujura wayitwaye ayigarure ,kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Mata , Nibwo uyu mu gabo yahamagawe abwirwa ko imodoka ye yabonetse hafi n’ umupaka wa Bungoma muri (…)
Umugabo wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yarenzwe n’ ibyishimo nyuma yo kugarura imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa mu kindi gihugu.
Taliki ya 20 Werurwe ,nibwo umugabo ucuruza Telefone muri Congo yibwe imodoka ikajyanwa hafi y’ umupaka wa Lwakhakha muri Bungoma, mu rwego rwo kuyigaruza yashatse umupfumu kugirango aroge umujura wayitwaye ayigarure ,kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Mata , Nibwo uyu mu gabo yahamagawe abwirwa ko imodoka ye yabonetse hafi n’ umupaka wa Bungoma muri Kenya.
Uyu mujura watejwe inzuki n’ umurozi yabonetse mu gihugu cya Kenya ubwo yahungiraga ku bitaro bya Lugari bakamubwira ko iyo ndwara yo guterwa n’inzuki batayivura , ubwo inzuki zimwe zamwuzuyeho izindi zijya ku imodoka yibwe kugera ubwo nyiri ubwite yaje atwara imodoka ye asubira mu bikorwa bye by’ ubucuruzi .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *