Umugabo yateye ivi asaba umugore ko yamurongora aramubenga imbere y’abantu
Yanditswe: Saturday 14, Apr 2018
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Mata umugabo utatangajwe amazina ye yateye ivi asaba Rema Namakula wabyaranye na Eddy Kenzo ko yamubera umufasha nawe akamubera umutware ,umugore yigira ntibindeba yikomereza igitaramo umugabo akorwa n’isoni.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu mu gitaramo cyabereye muri Banyabo mu gace kitwa Ibanda mu burengerazuba bw’ igihugu cya Uganda aho umuhanzikazi Rema yarafite igitaramo yatumiwemo iwabo ku ivuko.
Mu gitaramo rwagati ubwo abantu bari bishimye abandi babyina umwe mu bagabo yagiye ku rubyiniro atera ivi hasi akora mu mufuka we akuramo imeta asaba Rema ko yamwemerera akamubera umugore gusa uyu muhanzikazi yitegereje uyu mugabo ushaka kumwambika impeta yirinda kugira icyo amubwira akomeza kuririmbira abafana be.
Bamwe mu babonye ibi bavuze ko Rema yakoze amakosa kuko yari kwambara impeta yarahawe n’umufana we nyuma agatangaza ko yayambaye mu rwego rwo kumwereka ko amwishimiye mu kimbo cyo kumukoza isoni imbere y’imbaga y’abantu kandi umugabo yishyuye amafaranga y’umwanya w’icyubahiro kugira ngo abashe kwirebera umuhanzikazi akunda.

Ibitekerezo
HHH yacyemwe kbsa