skol
fortebet

Umugore uzajya ageza saa mbili z’ijoro atari mu rugo azajya ahanwa i Burundi

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Sunday 08, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Komini ya Ruhororo, Mamert Birukundi yategetse ko abagore bagomba kuba bageze mu rugo bitarenze saa mbili z’ijoro bitaba ibyo bagahanwa n’amategeko.

Iki cyemezo nk’uko UBM News ibitangaza, cyafashwe nyuma y’aho bigaragaye ko abaturage cyane abagore basigaye bamara amasaha menshi mu kabari, bakibagirwa inshingano zo kwita ku ngo zabo. Ni ikibazo uyu muyobozi atagaragaza uko cyagize ingaruka ku muryango.

Birukundi (umugore mugenzi wabo) yavuze ko umugore uzafatwa ataragera mu rugo saa mbili azahanwa n’amategeko ndetse yibutsa ko gufungura utubari ari saa saba z’amanywa.

Abaharanira uburenganzira bw’abagore mu Burundi bari kwamagana iki cyemezo bavuga ko kibangamiye abagore. Aba bavuga ko iki cyemezo cyakabaye kireba n’abagabo. Bavuga ko ari ugushaka kwigiriza nkana ku bagore.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa