skol
fortebet

Umugore yatawe muri yombi azira kugurisha umwana we

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Oluchi Emeobi wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi na komanda wa polisi yo mu gace ka Anambra State, muri Nigeria akurikiranyweho kugurisha umwana we w’amezi abiri bakamuha ibihumbi 250 by’ama Naira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria)
Amakuru akomeje gucicikana hirya no hino mu binyamakuru byo muri Nigeria, aravuga ko Polisi ya Nigeria yataye muri yombi umugore witwa Oluchi Emeobi w’imyaka 24 nyuma yo gukekwaho kugurisha umwana we w’amezi 2, agahabwa N250.000 kugirango (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Oluchi Emeobi wo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi na komanda wa polisi yo mu gace ka Anambra State, muri Nigeria akurikiranyweho kugurisha umwana we w’amezi abiri bakamuha ibihumbi 250 by’ama Naira (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria)

Amakuru akomeje gucicikana hirya no hino mu binyamakuru byo muri Nigeria, aravuga ko Polisi ya Nigeria yataye muri yombi umugore witwa Oluchi Emeobi w’imyaka 24 nyuma yo gukekwaho kugurisha umwana we w’amezi 2, agahabwa N250.000 kugirango yigurire moto. Ibi rero bikaba byabereye ahitwa Anambra ,muri icyo gihugu.

Police yo muri Nigeria yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore yari afatanije n’undi witwa Nchedochi w’imyaka 26 ariko yirinda kugira byinshi atangaza ngo kuko iperereza rigikomeje.

Uyu mubyeyi gito rero akomeje kuvugwaho byinshi bitandukanye, aho abantu benshi bakomeje guhamyako uyu ari umuvumo utazigera umuvaho yikururiye, kuba yafata umwanzuro wo kwikuraho umugisha w’umwana Imana yari yaramuahaye agashaka kumugurana ibyisi bidafite n’agaciro, mu gihe hari n’abifuza urubyaro bagaheba.

Ibitekerezo

  • Numuvumo ariko ntibitandukanye no kwica umuntu agakurwamo inyama zo munda zigashyirwa muwundi warufite izirwaye AFRICA karabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa