Umugore yirukanwe mu gace kubera kwita umwana we Uhuru Kenyatta
Yanditswe: Monday 30, Apr 2018
Veronica Wangeci yirukanwe muri Karatina muri Kenya azira kwita umwana we Uhuru Kenyatta aho bamwe bamufashe nk’umusazi.
Umugore witwa Veronica Wangeci utuye mu gace kitwa Karatina mu gihugu cya Kenya , mu mwaka wa 2017 ubwo Perezida Kenyata yasuraga agace k’iwabo byari mu nzozi ze nyuma yigira inama yo kwita umwana we iri zina kugirango azakure yumva ibigwi by’umuyobozi wabo nawe bizamuhesha kugendera mu nzira nziza kuko nawe ashobora kuba Kenyatta wejo hazaza.
Veronica yarabikoze gusa umuryango we ntiwigeze ubyishimira kuko bahise bamwirukana mu gace kitwa Karatina bamwita umusazi ,ubwo yaganiraga na Tuko dukesha iyi nkuru yavuze ko impamvu nyamukuru yamuteye kwita umwana we ariya mazina aruko yamukundaga kandi yakunze ibikorwa bye ndetse byatumye yita umwana we iri zina kugirango azakure afite uwo afata nk’icyerekezo cye.
Yagize ati” Ni uburenganzira bwa muntu kwita umwana we izina ashaka ,ibi ntibyantera ubwoba kuba nakwirukanwa muri Karatina kuko Nkunda Kenyatta
Umugabo we yifuzaga ko yamuha andi mazina mu gihe umugore we yifuzaga ko yamwita Uhuru Kenyata Wangeci izina rya se . uyu mugore yirukanwe aho kuri ubu yahawe icumbi mu nzu yumwe mubavugabutumwa baturanye ni iwabo ku ivuko .




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *