skol
fortebet

Umuhanzi Muneza Christopher [Topher] yagaragaje byeruye ko ari mu rukundo nyuma yo gutungurwa n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 02, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Muneza Christopher [Topher] yagaragaje byeruye ko ari mu rukundo ariko yirinda kugaragaza isura y’umwari wamuhogoje.

Sponsored Ad

Christopher ni umwe mu bahanzi b’igikundiro b’abanyarwanda ariko wakunze kugira ubwiru ibyerekeranye n’ubuzima bwe bw’urukundo.

Mu myaka isaga 10 ishize yinjiye mu ruhando rwa muzika, ntabwo yigeze agaragaza umukobwa bakundana uretse ibyigeze guhwihwiswa ko yaba yarakundanye na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe.

Kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru y’amavuko, Christopher yatunguwe n’umukunzi we amwifuriza umunsi mwiza.

Yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza icyumba gitatse indabo arangije agira ati “Imbaraga z’urukundo, mbega gutungurwa!”

Yashyize kandi amafoto ari gukatana umutsima (cake) n’umukobwa atagaragaje isura. Hari handitseho ngo isabukuru nziza rukundo rwanjye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa