skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda Yvan Buravan yiyise izina ryatangaje benshi

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda, Yvan Buravan yatangaje ko ashaka ko abantu baba baretse kumwita amazina bari basanzwe bamuziho ya “Yvan Buravan” ahubwo bakamwita “YB Docteur Love”.

Abantu benshi bakurikira uyu muhanzi kuri Facebook , niho yabitangaje benshi baraseka cyane bamwe bamwerekako iryo zina bamaze kuryakira neza kandi barishyigikiye.

Yvan Buravan yagize ati”Munyite “YB Docteur Love”, twavugako abahanzi benshi iyo bahinduye izina ryabo ryamamaye , biba bigoranye cyane ko abantu barimenya bakarisimbuza irishya.

Umuhanzi Yvan Buravan ubu witwa YB Docteur Love twavugako umuziki we umaze kurenga imbibe z’U Rwanda dore ko ariwe muhanzi uheruka kwegukana igihembo cya Prix découvertes RFI 2018.

Iki gihembo , muri uyu mwaka kizitabirwa n’umuhanzi Social Mula, aho Yvan Buravan (YB Docteur Love)adahwema kugaragaza ko amushyigikiye ku mbuga nkoranyamba .

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa