Umuhanzi ukomeye muri Nigeria yavuze uburyo yiteguye kubyarana n’umunyarwandakazi Neza[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019
Hashije iminsi umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigria ,Skales bivuzwe ko yitegura kubyarana n’umunyarwandakazi witwa Neza. Uyu munyarwandakazi niwe wabihishuriye abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu amakuru ahari akomeje guca ibintu mu binyamakuru byo muri Nigeria ni uko aba bombi bitegura kwibaruka imfura yabo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Skales icyamamare mu muziki wa Nigeria yahishuye ko we na Neza bari kwitegura kwibaruka umwana, Muri aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga uyu muraperi akaba n’umuririmbyi wo muri Nigeria Skales yahishuye ko bigoranye kuba yatandukana n’umukunzi we Neza bitewe nuko uyu munyarwandakazi bakundana w’imyaka 34 kuri ubu amutwitiye umwana.
Neza yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe uyu mwaka ashyira urukererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria. Ni ubwa mbere Neza yari agaragaje amarangamutima ye ku bijyanye n’urukundo agashimagiza umusore muri ubu buryo.
Mu mwaka ushize byigeze guhwihwiswa ko yaba akundana Skales nyuma y’aho yari amaze gutandukana n’undi mukobwa wo muri Ethiopie ariko biza gufatwa nk’ibihuha.
Neza ni umuhanzikazi ukorera muzika ye hanze y’u Rwanda cyane cyane mu gihugu cya Nigeria.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *