skol
fortebet

Umuhanzi Wizkid wakongeje imyigarambyo iri kubera muri Nigeria yahungiye mu Bwongereza,Runtown mu Rwanda naho Joe Boy muri Tanzania[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 19, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Douglas Jack Agu uzwi nka Runtown ari kubarizwa mu mujyi wa Kigali aho yahungiye imyigaragambyo irikubera iwabo muri Nigeria, Joe Boy we yahungiye muri Tanzania, WizKid ari nawe wakongeje iyi myigaragambyo yahise ajya mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko yeze i Kigali mu ibanga rikomeye, mu mpera z’icyumweru gishize.

Yahise yerekeza i Gacuriro akaba ariho acumbitse.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko uyu muhanzi atifuza ko bimenyekana ko yahungiye mu Rwanda kuko yaje ari wenyine nta nundi muntu bari kumwe yaba n’abo mu ikipe isanzwe imufasha.

Runtown ahungiye i Kigali mu gihe n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Nigeria bagiye berekeza mu bihugu bitandukanye dore ko ari nabo bagize uruhare mugutangiza imyigaragambyo imaze iminsi muri kiriya gihugu kandi ikomeje gufata intera ikomeye.

Davido ari mubayoboye iyi myigaragambyo gusa nyuma nawe yaje guhunga atinya kugirirwa nabi

Uwitwa Joe Boy we yahungiye muri Tanzania, WizKid ari nawe wakongeje iyi myigaragambyo yahise ajya mu Bwongereza, Davido n’abandi nabo berekeje muri America.

Aba bahanzi bari mubakunzwe cyane muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria, bariguhunga umusubirizo batinyako bagirirwa nabi mugihugu cyabo kuko abenshi bashyigikiye iseswa rya Polisi yo muri iki gihugu igamije guhangana n’urubyiruko n’abandi bantu bishora mubikorwa by’ubujura.

Ni iki kirigutuma aba bahanzi bahunga?

Kuri ubu mugihugu cya Nigeria hari kubera imyigaragambyo ikomeye cyane, iyobowe n’urubyiruko rugizwe n’ibyamamare muri iki gihugu, iyi myigaragambyo iramagana umutwe wa Polisi wiswe Special Anti-Robbery Squad (SARS) barasaba ko uyu mutwe wa Polisi useswa ntayandi mananiza kuko bavugako uhohotera urubyiruko.

Kumbugankoranyambaga hatangijwe hashatag bise #EndSARS byatangiriye kurubuga rwa twitter ubu bimaze gukwira kumbugankoranyambaga hafi ya zose ndetse abenshi biraye mu mihanda itandukanye yo mu mujyi yo muri iki gihugu.

Abigaragambya bavugako bamagana ubugome ndengakamere bukorwa n’aba bapolisi, harimo gushimuta, gufata kungufu abo bafashe, iyicarubozo, gutamuriyombi muburyo butemewe, gufata umuntu wese wambaye amashene ndetse n’abishyizeho inyadiko kumibiri(tatoo) ndetse ngo niyo bagufatanye ikintu cy’agaciro ntibakigusubiza yaba telephone nziza, ngo niyo utwaye imodoka nziza nabyo urabizira.

Iritsinda ryihariye rya (SARS) ni ishami ry’abapolisi ba Nijeriya mu ishami rya Leta rishinzwe iperereza n’ubutasi (SCIID). Ishami rya Polisi ryashinzwe mu 1992. Iri tsinda ryashizweho mukurwanya ibikorwa bifitanye isano n’ubujura bwitwaje intwaro, kunyaga imodoka, gushimuta, guhiga inka, n’ibyaha bifitanye isano n’imbunda.

SARS ishinjwa ihohoterwa no kwangiza uburenganzira bwa muntu, “guhagarika no gusaka” mu buryo butemewe, gutabwa muri yombi no gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko, ubwicanyi ndengakamere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore no guhohotera abasore benshi bo muri Nijeriya. Ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu nkuko byagiye bigaragara mu mashusho agaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Raporo ya Amnesty International yo mu 2016 ivuga ko SARS iregwa kandi ko ari yo nyirabayazana wo guhohotera abantu, ubugome, gufata nabi Abanyanijeriya bari mu maboko yabo, ndetse n’iyicarubozo rikabije. Bimwe mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byakozwe na SARS birimo kurasa abafunzwe mu kuguru, gushinyagurira cyangwa gukangishwa kwicwa, kumanikwa no gukubitwa bikabije. Igitabo cyashyizwe ahagaragara muri 2020 n’uyu muryango cyerekanye ko hagati ya Mutarama 2017 na Gicurasi 2020, bafite dosiye 82 z’ihohoterwa n’ubwicanyi bwakozwe na SARS.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa