Umuhanzikazi Fearless umaze igihe gito avuze ko agarutse muri muzika n’imbaraga nyinshi dore ko yanazanye indirimbo nshya yise “B.A.D” yemeza ko muri muzika harimo ruswa y’igitsina gusa yirinze kugira uwo avuga mu mazina!
Mu magambo ye ati:
“Ruswa y’igitsina irahari ariko sinigeze mpagarika gukora muzika. Am strong woman ntabwo ncika intege nubwo hari benshi bashatse ko ndyamana nabo ngo babone kumfasha. Njye sindi SlayQueen, Aba SlayQueens baba batekereza biciriritse ntibabasha gutekereza nkanjye kuko njye ndi umuhanzikazi uzi ibyo arimo.”
Nubwo uyu muhanzikazi nta muterankunga afite, gusa yemeza ko afite aho akura amafaranga nubwo atabasha kubisobanura neza:
“Ntabwo nari ndaho nicaye gusa mfite ibyo nakoraga. Hari ubucuruzi nkora by’imitako y’abakobwa , sinaba open ngo nkubwire ibintu byose gusa mbikura hanze nkabizana iyo na travellinze!”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *