Umuhanzikazi wo muri Uganda yifotoje yambaye ubusa nka Kim Khardshian[AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018
Umuhanzikazi Don Zella uzwi mu gihugu cya Uganda yashyize hanze ifoto yambaye ubusa igice cy’inyuma nyuma yo kwishimira amafoto Kim Kardashian yashyize hanze.
Umuhanzi ndetse akaba n’ umushabitsikazi Nalongo Sheila uzwi nka Don Zella ni umwe mu bagore bakunzwe mu gihugu cya Uganda bitewe n’amafaranga afite ndetse n’ ibikorwa birimo kuba ari umwe mubateza umuziki wa Uganda imbere hirya no hino ategura ibitaramo.
Abinyujije kuri Instagram akoresha yashyize hanze ifoto igaragaza yambaye ubusa aryamye ku buriri hagaragara igice cy’inyuma , mu masaha agera ku 4 iyi foto yarimaze gushyirwaho ibitekerezo 200 aho bamwe bamubwira ko yadukanye ingeso mbi .
Nyuma yo gushyira hanze iyi foto yahise afata indi foto y’umunyamideli Kim Kardashian ayikurikizaho amagambo agira ati jya umenya kwihagararaho.
Si ubwambere uyu mukobwa avuzweho ibikorwa bigayitse kuko yigeze kuvugwaho kwiba umugabo we amafaranga ubwo yari yaramuretse mu inzu agiye isafari mu butumwa bw’akazi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *